Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMONUSCO irashyize iratashye nyuma y'imyaka 25 ifatwa nk'imfabusa muri DRC; ni nkuru...

MONUSCO irashyize iratashye nyuma y’imyaka 25 ifatwa nk’imfabusa muri DRC; ni nkuru ki basize i Musozi?

Urugendo rw’Ingabo za Loni zashyiriweho kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) rwashyizweho akadomo tariki ya 30 Kamena 2024 muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Congo.

MONUSCO ni zo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye(LONI) zimaze imyaka myinshi mu butumwa bw’akazi ndetse zakoresheje ingengo y’imari nini kurusha izindi ngabo za ONU mu mateka yayo.

Izi ngabo zahoze zitwa MONUC zageze muri DRC mu 1999 zishyizweho n’Akanama k’Umutekano ka ONU nyuma gato y’amasezerano ya Lusaka yo guhagarika intambara yari ishyamiranije imitwe itandukanye yakoreraga muri DRC na Leta y’iki gihugu.

Inshingano za MONUSCO z’ibanze kwari ukurinda umutekano w’abaturage ariko nyuma y’imyaka 25 bamaze muri iki gihugu ntihasibye kuba ubwicanyi bujozwe n’imitwe yitwaje intwaro haba mu bice MONUSCO iherereyemo ndetse n’ahandi by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Iyi myaka yose MONUSCO imaze muri Congo ifatwa na benshi mu banye-Congo nk’imfabusa.

Mu mwaka wa 2019 na 2021 abanye-Congo biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo bamagana ingabo za MONUSCO ndetse bazisaba gusubira mu bihugu bya zo kuko nta cyo zibamariye.

Iyi ni na yo yabaye intandaro yo kurangiza ubutumwa bw’izi ngabo za ONU zakoresheje ingengo y’imari nini mu mateka aho bakoreshaga asaga miliyari y’amadolari buri mwaka.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo akanama k’Umutekano ka ONU kemeje ko izi ngabo 15 000 zibarizwa muri DRC zitaha mu byiciro bitatu.

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu duce twiganjemo imitwe yitwaje intwaro muri DRC bavuga ko MONUSCO yagiye irangwa no kudakora inshingano za yo ndetse akenshi bamwe mu basirikare ba yo bakunze gushinjwa gufata abagore ki ngufu no guhohotera abasivile.

Ingabo za MONUSCO zinashinjwa gusahura umutungo-kamere wa Congo wiganjemo amabuye y’agaciro, ibyo gucungira abaturage umutekano bakabiha umwanya muto cyane.

Umwe mu rubyiruko rwo mu ishyaka riharanira impinduka muri DRC yagize ati ” Turicuza imyaka yose ingabo za MONUSCO zimaze hano iwacu, inshingano zabo kwari ukurindira abaturage umutekano ariko imibare y’abakuwe mu byabo n’abicwa yakomeje kwiyongera.”

MONUSCO yasigiye Leta ya Congo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 10$.

Nta tariki iratangazwa y’igihe izi ngabo za ONU ziri i Turi no muri Kivu y’Amajyaruguru zizatahira, nubwo aka gace ari kamwe mu twibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje abaturage nka FDLR na ADF, Wazalendo n’indi myinshi.

MONUSCO yasigiye Leta ya Congo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 10$.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights