Moïse Katumbi Chapwe biravugwa ko yaba agiye kuyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC; Kugirango bahangane na Perezida Félix Tshisekedi. Ibi byagarutsweho nyuma yo kubona amashusho Katumbi ubwe abyivugira kuri uyu wa 03 Mutarama 2024.
Abakandida batsinzwe mu matora, yo kw’itariki 20 Ukuboza 2023, banenga bidasubirwaho ko ariya matora yakozwe mu manyanga, ko kandi agomba guteshwa agaciro hakongera gutegurwa andi.
Muriyo video yakomeje gucicibikana ku mbugankoranyambaga ; Katumbi Chapwe, yarimo avuga ati:
«Ibi twabivuze kenshi ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2023 ari amanyanga. Ubu rero mpisemo kuyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose kugirango duhangane na Tshisekedi »
Yakomeje agira ati: «Ndashimira abaturage bose ba kongo, bantoye n’abasaba kandi kutamba kure. kandi mbasezeranije kutazabareka. Ndi kumwe namwe. »
Katumbi, yatangaje ibi mugihe mugenzi we nawe wari mu bakandida batsinzwe, akabona amajwi 0,2%, ku munsi w’ejo, tariki ya 03 Mutarama 2024, yatanze ikirego mu rukiko rw’itegeko nshinga, kivuga ko Amatora yabayemo uburiganya, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’igenga ishinzwe gutegura Amatora (CENI).
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO