Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMoise Katumbi uri mu bahatanira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatinye...

Moise Katumbi uri mu bahatanira kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatinye kwiyamamariza mu gace Tshisekedi arimo

Umukandida Moise Katumbi uri kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Mujyi umwe na Tshisekedi kubera gutinya ubushotoranyi bushobora kuvuka buturutse mu bamurwanya.  

Katumbi abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter yavuze ko kubera urugomo rwabaye ejo aho yiyamamazaga asubitse kwiyamamaza i Kananga. 

Yagize ati “Amashushi , amasasu nyayo ya Polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko ibyabereye i Kananga byari byateguwe… ndetse bigamije kugera ku cyaha.”  

Yasabye ubuyobozi ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyekana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa. 

Moise Katumbi yakomeje agira ati “Kugira ngo twirinde ko haba ubundi bushotoranyi, mfashe umugambi wo gusubika kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa.”  

Ibi yabivuze nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu byari biteganyijwe ko we na Perezida Tshisekedi biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasai-Central. 

N’ubwo Moise Katumbi yatangaje ibi Guverineri w’Intara ya Kasai-Central yari yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakundida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.  

Muri izo ngamba harimo no kuba abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu Mujyi kandi bakahagerera amasaha atandukanye. 

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko umuntu wese uzahungabanya imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntabwo azihanganirwa, ndetse asaba n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituza muri rubanda. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights