Nyandamira Aline wari uhagaragariye agace ka Mizinda yegukanye ikamba rya Miss Mulenge ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma. Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, kibera ahitwa Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki gikorwa gisanzwe cyateguwe na Umoja Wetu Tv Minembwe, mu murongo wo guteza imbere umwana w’umukobwa no kwamagana ababasunikira gushaka batarageza imyaka y’ubukure. Umuhango wo gutanga ikamba ku mukobwa wahize abandi witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abakozi muri Monusco, abakuru b’urubyiruko, ababyeyi bashyigikiye abana b’abo n’abandi banyuranye.
Iri rushanwa ryabereye mu kibuga aho kubera mu nyubako. Gapfizi David uri mu bateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko ari amateka adasanzwe bakoze mu gutegura iki gikorwa cyubakiye ku muco n’ubuzima bw’abanyamulenge.
Ni ubwa mbere iki gikorwa cyabaye. Abakobwa batandatu nibo batsindiye akamba muri iri rushanwa barimo Nyandamira Aline wegukanye ikamba rya Miss Mulenge 2023, Kamikazi Justine wari uhagarariye agace ka Gahwera wabaye igisonga cya Mbere, Mwamikazi Divine wo mu gace ka Ilundu wabaye igisonga cya kabiri; Nyamarembo Nantone wo mu gace ka Gitavi wabaye Nyampinga w’umuco [Miss Heritage],
Nantungane Joyesuex wabaye umukobwa wakunzwe mu irushanwa [Miss Populaire] na Nyanome
Esperance wabaye umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic]. Ibihembo byatanzwe muri iri rushanwa byahawe buri mukobwa wabashije kugera muri 15 ba mbere mu rwego rwo kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza no kubereka ka ko bose bafite amahirwe angana.





Amafoto: Umoja Wetu
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO