Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMinisitiri w’Intebe wa Zimbabwe yasezeranye n’umukunzi we yirengagije umwanzuro w’urukiko

Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe yasezeranye n’umukunzi we yirengagije umwanzuro w’urukiko

Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe, Morgan Tsivangirai, yaserezanye kuzabana akaramata n’umukunzi we imbere y’amategeko gakondo yemera gushaka abagore barenze umwe. Ibi yabikoze nyuma y’uko urukiko ruhagaritse ubukwe bwe imbere y’amategeko ashyiraho iteka ryo gutunga umugore umwe.

Tsivangirai w’imyaka 60 yambikanye impeta y’urukundo rudashira na Elisabeth Macheka w’imyaka 35 mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Harare.

Minisitiri Tsivangirai wari wambaye ikoti ry’umukara n’umugeni we yambaye ikanzu y’umweru ntibabashije gusinyira ko babanye imbere y’amategeko, nk’uko byari biteganyijwe mbere.

Tariki 15/09/2012 urukiko rwisumbuye rwanzuye ko Tsivangirai atemerewe gushaka undi mugore imbere y’amategeko kuko yemereye undi mukunzi witwa Locardia Tembo ko bazabana.

 Morgan Tsivangirai na Elisabeth Macheka.

Morgan Tsivangirai na Elisabeth Macheka.

Itangazamakuru rivuga ko Tsivangirai yakoye amafaranga menshi y’amadolari uwo mukunzi we Tembo ariko akaza guhagarika kubana na we nyuma yo gukuramo inda ye no kugirana umubano udasanzwe n’abo atavuga rumwe bo mu ishyaka rya ZANU-PF.

Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu gihugu cya Zimbabwe bemeza ko ukugaraguzwa agati imbere y’inkiko bamubuza kurongora undi mugore ari amacenga ya politiki yo kumwanduriza izina mu gihe yitegura kuzahangana n’umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 88 mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka utaha.

Ku rundi ruhande, abasesengura politiki ya Zimbabwe batunga urutoki Tsivangirai ko ibirimo kumubaho muri iyi minsi yabizemo uruhare runini kubera kugirana umubano udasanzwe n’abagore benshi nyuma y’uko umugore ahitanwe n’impanuka y’imodoka mu mwaka wa 2009.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights