Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMinisitiri w'Ingabo za DRC yazisabye ibitari mu miterere yazo

Minisitiri w’Ingabo za DRC yazisabye ibitari mu miterere yazo

Guy Kabombo Mwadiavita ni we wungirje Minisitiri w’Intebe akanaba Minisitiri w’Ingabo wa DRC yasabye ingabo za FARDC ubwitange.

Mu ijambo yavuze ubwo yamurikirwaga abasirikare bakuru ba FARDC yavuze ko igisirikare cya FARDC kigomba kurangwa n’ubwitange butarimo agahato kugira ngo batsinde ingabo za M23.

Ibi abitangaje nyuma y’uko Perezida Antoine FĂ©lix Tshisegeti na we atangaje ko yahaye ingabo ze amabwiriza atomoye yo kurinda ubusugire bw’Igihugu, nyuma gato y’uko ingabo za M23 zifashe Umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero.

Uyu muyobozi yagize Ati” Tugiye gushakira ibisubizo birambye igisirikare cyacu, kigomba kurangwa n’ubwitange buvuye ku mutima, gukunda Igihugu ndetse n’imyitwarire myiza.”

Ibi uyu muyobozi yasabye igisirikare bisa no kubasaba ikibagoye kuko abakurikiranye imyitwarire ya FARDC bemeza ko izi ngabo zitarangwaho imico yo gukunda Igihugu, ikinyabupfura no kwitanga.

Babishingira ku bikorwa bikorwa na FARDC birimo ubusahuzi, guhohotera abasivile bashinzwe kurinda, ubusinzi n’ibindi.

Uretse amagambo gusa, yaba Perezida Tchisegeti ndetse na Minisitiri Guy nta we ugaragaza uburyo bufatika buzakoreshwa ngo Congo igire igisirikare cy’umwuga.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights