Ibinyujije mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024, Minisiteri ya Siporo yiseguye ku banyarwanda kubera umuvundo wabaye kuri Stade Amahoro ndetse itangaza ko abajyanywe kwa muganga benshi bamaze gusezererwa.
Iyi Minisiteri yatangiye ishimira Abanyarwanda ku bwo kwitabira iki gikorwa ku bwinshi.
Yagize ati “Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri stade yanyu.”
Yakomeje itanga amakuru ku bantu batandatu bajyanywe kwa muganga kubera umuvundo wabaye mu myinjirize.
Iti “Dushimiye abashinzwe umutekano ndetse n’inzengo z’ubutabazi bafashije abaje kuri stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n’abakeya bagiye kwa muganga baratashye, umwe niwe abaganga bakiri kwitaho.”
Iyi Minisiteri kandi yasoje yisegura ku bitaragenze neza isezeranya kuzakosora ubutaha.
Yagize iti “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”
Abantu batandatu bajyanywe kwa muganga muri 63 bakomeretse muri rusange kubera umuvundo wabaye mu kwinjira muri Stade.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO