Abasirikare mu ngabo za FARDC bakorera akazi kabo muri Komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bari kubyinira kurukoma nyuma yo kongera guhabwa amafaranga y’ibyo kuryo azwi nka Ration.
Colonel Alexis Rugabisha, none kuwa gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024 nibwo yongeye kugera ahatuye aba basirikare mu Minembwe aho yari avuye i Bukavu; mu byari bimuzanye harimo no kongera gutangiza gahunda yo guha abasirikare bakorera muri aka gace amafaranga y’ifunguro azwi nka Ration bari bamaze igihe kirekire badahabwa na Leta ya RDC.
Mubyo umunyamakuru wa corridorreport.com yamenye harimo ko bariya basirikare bo muri brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, bari bamaze igihe kingana n’Amezi arenga atandatu, badahabwa amafaranga abafasha kubaho ndetse kandi siyo yonyine kuko n’umushahara usanzwe batawuhabwaga muri ayo mezi yose ashize.
Ibi byari bimaze gutera amapfa mu basirikare aho ndetse byari bimaze ku menyekana ko bamwe muribo bagiye biyambura imyambaro ya Gisirikare bakambara iya gisevile, kugira ngo bahingire abaturage, nabo babahe ibyo barya!
Bamwe mu Ngabo za RDC bavuga bati: “Ingabo za RDC, zimaze igihe mu mihangayiko, muri bimwe bitunze Ingabo za FARDC, harimo ubujura, biba mu rwego rwo kugira ngo ba beho.”
Yakomeje ati: “Ubushize amafaranga agenerwa abasirikare yaraje ariko umwe muri bagenzi babo arayiba kugeza ubu ntawe uzi irengero rye.
Ibi bikaba byaratumye Inzara ikomeza kuvuza ubuhuha mu Ngabo za FARDC mu Minembwe, arinabyo byari byarakuruye ubujura bwinshi mu mirima y’abaturage.
Mu mezi make ashize havuzwe ko abasirikare bari mu Minembwe, bakoze amasengesho y’iminsi irenga itanu basaba Imana yo Mu Injuru guha leta ya Kinshasa, umutima urengera abasirikare b’igihugu cyabo.
Ahari Imana yaba y’umvise gusenga kwabo muri brigade ya 12, Bibilia, igira iti: “Musabe muzahabwa” Mushakashake muzaronka (Matayo 7:7)
Leta ya Tshisekedi yataye muri yombi abasirikare bayo 26 ibaziza kwikanga no gutinya M23
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO