Meya wa Saint Brevin Les Pins , muri komine ya Loire Atlantique wari ushinzwe poroje yo gutegura impunzi zihungira , kutariki ya 10 yanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye nyuma yo gutwikirwa no kubona leta itamufasha.
Aragira ati :”ku wa kabiri tariki ya 09 , nandikiye perefe wa Loire Atlantique ibaruwa isezera kuri posite ya meya wa Sinte Brevin Les Pins; Nafashe uyu mwanzuro kubera impamvu zange bwite , ndetse nkurikije n’uburyo inzu yange yatwitswemo , n’uburyo umuryango wange ubayeho .”
Inyubako ya meya ikaba yaratwitswe ku itariki ya 22 werurwe , ikaba yarahitanye imodoka 2 , n’igice cy’inyubako cyose cyikangirika , ariko nta muntu n’umwe wakomeretse cyangwa ngo apfe . Kurubu polisi ikaba iri gukurikirana iki kirego .
Akomeza agira ati :”Nubwo neguye bwose ariko mfitiye ikizere bagenzi bange dukorana ; ni ikipe ishoboye , izakomeza guharanira ko uyu mujyi wacu ndetse n’abaturage bawo bagira umutekano.Mu myaka 15 maze nkorera uyu mujyi wacu harimo 10 maze ku bu meya , ndagiye kandi ndizera ko meya uzansimbura azakora neza.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO