Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMenya icyemezo cyafashwe n’Abadepite ba Uganda ku ngingo nk’iyigeze kuzamura impaka mu...

Menya icyemezo cyafashwe n’Abadepite ba Uganda ku ngingo nk’iyigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bateye utwatsi icyifuzo cya Guverinoma cyo kwemerera abakobwa bafite imyaka 15 guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, bavuga ko byaba bihaye rugari abagabo gusambanya abangavu.

Guverinoma ya Uganda yari iherutse gusaba ko abangavu bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro kugira ngo hakumirwe inda ziterwa abaganvu zikomeje kwiyongera.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu mutwe w’Abadepite yavuze ko ubwo busabe babwamaganiye kure kuko byaba bigiye guha rugari abagabo basambanya abana, bakabikora nta rutangira.

Imibare y’inzego z’ubuzima muri Uganda igaragaza ko 1/4 cy’abakobwa bafite imyaka hagati ya 15 na 19 babyaye, zikavuga ko ari ikibazo ku buryo hakenewe ingamba zo kugabanya uwo mubare.

Iyi ngingo yo kwemerera abangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, yigeze no kuzamura impaka mu Rwanda, aho bamwe babonaga iyi gahunda nk’umwe mu miti yo kugabanya izamuka ry’imibare y’abakobwa baterwa inda zitateguwe, abandi bakavuga ko byaba bisa nko kubaha rugari ngo bishore mu busambanyi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights