Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, nibwo umugaba mukuru w’Ingabo za FARDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, yageze i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, mu ruzinduko rugamije gushakisha icyakorwa kugira ngo M23 itsindwe.
Nk’uko byatangajwe n’umvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, Lieutenant Mbuyi Karonji Reagan, yavuze ko uruzinduko Gen Christian Tshiwewe Songesa yagiriye i Goma rugamije gusura ibikorwa by’ingabo za SADC.
Impamvu z’uru ruzinduko kandi harimo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ihuriro ry’Ingabo za SADC na FARDC hamwe n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo bakomeze ibitero byo kurwanya M23 imaze igihe yarajegeje leta ya Kinshasa.
Yanavuze ko umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe i Goma n’umusirikare uyoboye Ingabo za SADC, Major Gen Monwabisi Dyakopu.
Uyu muvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, yanasobanuye ko Gen Christian Tshiwewe Songesa muri uru rugendo yahaye umurongo Ingabo za SADC n’iza FARDC zigenderaho ugamije kurwanya M23.
Aya makuru anavuga kandi ko muri uru rugendo habayeho ibiganiro bihuza imitwe y’inyeshamba ifasha iki gisirikare cya leta ya Kinshasa, mu rugamba gikomeje gutsindwamo na M23.
Uru rugendo rukozwe mu gihe ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, abacancuro na SADC baheruka gukubitwa inshuro bakubiswe n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ni mu mirwano iheruka kubera mu nkengero za centre ya Kanyabayonga no mu bice byegereye umujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu busanzwe Ingabo za SADC zaje mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo gushyigikira leta y’iki gihugu kurwanya M23.
Nubwo izi ngabo zinjiye mu rugamba zifite amashagaga menshi, M23 ikomeje kurusha imbaraga iri huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni mu gihe M23 yakomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu buryo butigeze bubaho n’ikindi gihe, ndetse Intare za Sarambwe (M23) zimaze no gufata utundi duce twinshi two muri Kivu y’Amajyepfo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO