Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruMbere y’umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 64 ishize ihawe ubwigenge n’Ababiligi umva...

Mbere y’umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 64 ishize ihawe ubwigenge n’Ababiligi umva ubutumwa Corneille Nangaa wa AFC/M23 yageneye abaturage ba DR-Congo

Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yasabye abaturage ba RDC ndetse n’ingabo z’iki gihugu guhuza imbaraga n’ihuriro ayoboye bagakura burundu ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Corneille wa Alliance Fleuve Congo yabisabiye mu ijambo mbwirwa ruhame yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Ni ijambo yavuze mbere y’umunsi umwe ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizihize imyaka 64 ishize ihawe ubwigenge n’Ababiligi.

Bwana Nangaa yibukije ko kuva muri 2019 ubwo Tshisekedi yageraga ku butegetsi nta na rimwe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirakora akarasisi, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC ahubwo yashinje Tshisekedi “gusenya Igisirikare cya Congo, kugicamo ibice, kukizanamo itonesha ndetse no kugica intege”.

Nangaa yavuze ko kuri ubu Tshisekedi asigaye azamura mu ntera ba Jenerali bahuje ubwoko akaba ari bo aha inyenyeri bonyine; ibyo avuga ko binyuranyije n’ingingo ya 188 n’iya 189 y’itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo mu ijambo rye yavuze ko Tshisekedi yagambaniye abanye-Congo, ashimangira ko ari cyo gihe cyo kumwirukana ku butegetsi.

Ati: “Igihe kirageze ngo tugire icyo dukora, tubone Tshilombo nk’uwatengushye Repubulika, uwatumye igihugu cyacu kiba ikinyantege nke ndetse n’uwagurishije ubusugire bwacu binyuze mu guca intege inzego zacyo za gisirikare ndetse n’iz’umutekano”.

“Birihutirwa cyane ngo dushyire iherezo kuri ubu butegetsi budindiza iterambere ry’igihugu cyacu. Igihe kirageze ngo tubutinyuke hanyuma tuburwanye. Tugomba kurwanya ubu butegetsi bw’abanyarugomo, ibisambo, abanyereza [umutungo w’igihugu] ndetse n’ababeshyi ruharwa bapyinagaza abaturage bacu”.

Ku bwa Nangaa, “Tshilombo yagambaniye igihugu cyacu, yagambaniye itegekonshinga ryacu, agambanira demukarasi yacu ndetse agambanira abaturage bacu”.

Uyu mugabo kandi yagaragaje Tshiekedi nka gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari, nyuma yo kumushinja gukorana n’imitwe nka FDLR, ibirenze ibyo akaba yarafashe ingabo z’ibihugu nk’u Burundi ndetse n’iza SADC akazambika impuzankano y’igisirikare cya Congo.

Mu kugaragaza intege nke za Tshisekedi Nangaa yavuze kandi ko ari we Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ucungirwa umutekano n’abacanshuro b’abazungu; ibyatumye yibaza niba yaba afite ubwoba bw’ingabo ze ahora yirirwa yigamba ko yongereye ubushobozi.

Yamuhinje kandi kuba ari we uri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bo mu bice byo mu burasirazuba bw’igihugu nka Goma, Beni, Lubero na Ituri, ikindi akaba yaratumye RDC yisanga mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi.

Nangaa wanahamagariye ingabo za Congo guhuza amaboko na AFC yashinje Tshisekedi gushaka kwigira nk’umwami wa Congo, kuko akikijwe ku butegetsi n’abarimo nyina, abavandimwe be, babyara be ndetse n’incuti ze za hafi.

Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa wa AFC/M23

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights