Perezida Paul Kagame witegura gutangira kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko kuba abaturage bashima ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda ari byiza, ariko ko hari byinshi byo gukomeza gukora mu rugendo rw’iterambere ari nayo mpamvu azakomeza gukora cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yabwiwe ko nyuma y’ibyagezweho birimo ibikorwaremezo mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi na siporo, Umunyarwanda wa 2024 yifuza gutora uwazamugezaho byinshi birenze ibi.
Umunyamakuru Cleophas Barore yagize ati “Ni iki kuri mwe mwabwira Uyu Munyarwanda umaze kumenyera ko ibyiza byose abyemerewe, bishoboka? Ese yitege iki muri iyi myaka iri imbere kirenze ibyo mumaze kumugezaho?”
Perezida Kagame yasubije ko ibyagezweho byose, Umunyarwanda yabigizemo uruhare kandi bitanga icyizere ko n’ibindi bizaza. Ati “Icyo nabwira Umunyarwanda cya mbere ni ukugira ngo tuvanemo muri aya mateka y’igihe kitari kirekire gishize, bihereye ku byo tumaze gukora. Icyiza cyabyo ni uko byerekana ibishoboka. Iyo umaze kubona igishoboka rero, kandi bigaragaza ko biguturukamo, bituruka mu Banyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze byiza ngo ugere kure, imbere heza byaba ari iki?”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gihe Abanyarwanda bagize uruhare mu byagezweho, byoroshye kubereka urugero rw’ibishoboka. Ati “Ni ibintu byoroshye, ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero rw’ibishoboka kandi ndetse bagizemo uruhare batanazi cyangwa batumva, ukabereka uko babigizemo uruhare, ko ari bo batumye bishoboka gutyo, inyongera zituruka mu mfashanyo, gutera inkunga ziturutse hanze, ntibivanamo cya kindi cy’uko ari wowe biheraho.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo kirenze 8%, Abanyarwanda baba bifuza ko kirengaho kuko bashaka kugera kure, kandi kugira ngo bigerweho, hari ibikwiye gukemurwa.
Ku byagezweho, ati “Ibyo n’ubundi ni ko bikwiriye kugenda ndetse ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi nubwo dutera intambwe. Ubukungu bakakubwira ko bukura, nko mu mwaka ushize birenze 8%, abantu bashaka gukora, bashaka kwihuta, bashaka kugera kure, uguma wumva ko ibyo bidahagije. Niba ari 8%, uravuga ngo ‘Kuki bitabaye 9%, kuki bitabaye 10% cyangwa n’ibirenze?’ Icya mbere ubirebera ku bibazo biba bigihari kugira ngo bikemurwe.”
Ku muriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame yavuze ko nubwo waba umaze gukwira mu gihugu ku gipimo kiri hagati ya 70 na 80%, biba bikwiye ko abantu bibaza icyatumye ahasigaye 20% utahagera.
Ati “Kwiyamamaza, kongera gutorerwa kuba Umukuru w’Igihugu, twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze tumaze gukora mu myaka ishize. N’abandi bafite ibyabaranze cyangwa bifuza ko bibaranga, bumva ndetse banarushaho, ni yo mpamvu baboneka, bagashaka umwanya wo kuyobora igihugu. Ibyo ni uburenganzira bwabo. Ariko ubureganzira bundi ni ku baturage, guhitamo bishingiye ku cyo wabonye, ku cyo wagizemo uruhare.”
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ibyashobokaga atakoze muri manda iri kurangira, ateganya kubikora, afatanyije n’Abanyarwanda. Yashimangira ko kuba abaturage bamushima, bitazatuma adatekereza gukora ibirenze.
Ati “Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize ngomba kugikora, nkongeramo n’ibindi bijyanye n’igihe bigezeho. Bijyanye rero no gutera imbere kuri buri wese no ku uzaba atora. Twageze muri ibi, twarushaho kugira uruhare kugira ngo birusheho kwihuta? Nanjye icyo mvana mu bitekerezo no mu byifuzo by’abantu, ese nanjye n’iyo naba nshimwa ngo nakoze ibintu byiza, ntibyashoboka ko nakora n’ibirenze?”
Muri aya matora, Paul Kagame uzaba ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi azahatana na Dr. Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe. Aba bakandida ni na bo bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO