Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeMajor Willy Ngoma yahishuye ko yiteguye gupfa, anakomoza ku bihano bya Leta...

Major Willy Ngoma yahishuye ko yiteguye gupfa, anakomoza ku bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23, yavuze ku bihano aheruka gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko aniteguye gupfa arwanirira abanye-Congo bakomeje kureganywa. 

Abantu batandukanye, barimo Major Willy Ngoma baheruka gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka. 

Amerika yamufatiye ibihano imushinja kuba M23 abereye umuvugizi yaragiye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikorwa byinshi bihonyora uburenganzira bwa muntu, birimo “ubwicanyi, ibitero ndetse no gukorera abasivile ihohotera rishingiye ku gitsina.” 

Major Willy Ngoma mu kiganiro yahaye Voice of Congo, yagaragaje ko atumva icyatumye Amerika ihitamo kumuhana nyamara impamvu M23 irwanira ari impamvu y’ukuri. 

Willy Ngoma yashimangiye ko aniteguye kuba yapfa arwanirira igice cy’abanye-Congo bakomeje gusa n’abahezwa mu gihugu cyabo. 

Ati: “Turarwanira impamvu y’ukuri kandi yumvikana, nibinaba ngombwa ko dupfa kubera iyo mpamvu, ndabyiteguye.” 

Major Willy Ngoma yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaharanira uburenganzira burimo ubw’inyamaswa n’ibimera birirwa bahundagazwaho ibihembo, ariko byagera ku barwanirira ikiremwamuntu ishimwe rikaba guhanwa. 

Ati: “Muri iyi si aho duha amashimwe abarengera inyamaswa ziri mu kaga nk’inzovu, utunyamasyo, inzuki cyangwa abarinda ibimera, ibaze ukuntu byakumvikana neza kurushaho uramutse urengeye abaturage basumbirijwe n’imitwe yitwaje intwaro y’abajenosideri.” 

Willy Ngoma yavuze ko M23 irwanira igice cy’abaturage ba Congo birirwa bicwa bazira uko bateye ndetse n’uko basa; bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai, Nyatura, APCLS, CODECO n’indi nyinshi avuga ko yahurijwe hamwe na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo kurimbura abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge ndetse n’aba Hema. 

Yavuze ko ibishimangira ko Tshisekedi ari we uri inyuma y’iriya mitwe ari uko atanatinya guhura no kwakira abayobozi bayo. 

Willy Ngoma avuga ko inyungu we na bagenzi be barwanira ari iza rusange. 

Mu mpamvu avuga ko we na bagenzi be barwanira harimo kuba ibibazo birimo ivangura, icyenewabo n’itonesha byacika burundu, kugira ngo abanye-Congo babeho mu mahoro n’umudendezo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights