Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yongeye kwatsa umuriro w'Amazuku kuri FARDC - Inkuru irambuye

M23 yongeye kwatsa umuriro w’Amazuku kuri FARDC – Inkuru irambuye

Umutwe w’abarwanyi ba M23 wongeye gukozanyaho n’Ingabo za Leta ya Congo ’FARDC’ bafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki 30 Mata 2024.

Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi ugana mu gasantire ka Rubaya.Bivugwa ko FARDC-Wazalendo ariyo yabanje kugaba igitero ifunga umuhanda wa Bihambwe, hanyuma M23 nayo yirwanaho ibigizayo.Muri iyi mirwano yumvikanyemo ibisasu biremereye, byakomerekeje bamwe mu baturage bahungaga imirwano.

Ku rundi ruhande ariko, ahagana mu masaha ya mugitondo n’ubundi kuri uyu wa Kabiri, FARDC yagabye igitero ku turere dutuwe cyane i Karuba, Mushaki, Kagundu nabwo abaturage barahakomerekera nk’uko byatangajwe na Lawrence Kanyuka usanzwe avugira M23 mu bya Politiki.

Yavuze ko M23 izakomeza kurinda abaturage no kuburizamo imigambi y’ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane FARDC, FDLR, MERCENARIES, MILITIA, INGABO Z’u BURUNDI N’INGABO ZA SADC.

Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23 , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter(X) yavuze ko muri iyo mirwano bafatiyemo intwaro zimwe , anagaragaza ko Leta ya Kinshasa aho gushishikarira inzira y’ibiganiro ngo barangize intambara ahubwo ishishikajwe no kwica abaturage.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights