M23 ikomeje kubica bigacika imbere y’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye urutonde rw’abazayihagararira mu bihugu by’amahanga bizwi nka Diaspora.
M23 yabitangarije ku rubuga rwayo rwa Twitter (X), ivuga ko byemejwe ku wa 10 Kamena 2024, ku Nomero N° 036/PRES-M23 /2024.
Abantu bagera kuri batatu nibo batowe na M23 kuzayihagararira mu bihugu byo mu mahanga barimo umuyobozi mukuru ariwe Manzi Ngarambe Willy n’abamwungirije aribo Muheto Jackson na Muhire John.
Aba bayobozi bakaba bashyizweho n’abayobozi bakuru basanzwe bakorera hanze y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko M23 yabivuze.
M23 yatangaje ko ubu buyozi bwa Diaspora bwashyiriweho gushyigikira umubano uri hagati yayo n’ihuriro rya politiki ryitwa l’Alliance Fleuve Congo.
Bakaba bafite umugambi wo kuvuganira no kuzanira uburenganzira bwuzuye abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baherereye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko nabo ari igihugu cyabo.
Ubu buyobozi bushya bushyizweho bukaba buje gufatanya n’ubusanzwe ngo bongerere agaciro ibyari bisanzwe bikorwa na M23.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO