Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yahaye umuburo Félix Tshisekedi

M23 yahaye umuburo Félix Tshisekedi

Lawrence Kanyuka umuvugize wa M23 mu bya politike kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, yashize inyandiko hanze zitanga umuburo kuri Perezida Félix Tshisekedi, zivuga ko atagomba gufata umutwe wa M23 uko yishakiye.

Lawrence Kanyuka akoresheje urubuga rwa X yagize ati: “Ntu shobora kwirukana M23 mu bice igenzura. Mu buryo bwose haba mu ikoranabuhanga nti watsinda M23. Turabizi ko hafashwe ingamba zikarishye zo guhashya umutwe wa M23 harimo n’imirongo ngenderwaho y’ibihugu mpuzamahanga, ibyo byose nubwo wabikoresha cyangwa ukabireka ntacyo uzageraho.

Lawrence akomezaagira ati: “Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, wakoresheje n’ifranga kugira umareho M23 kugeza naho ukoresha umutwe wa FDLR ndetse na Wazalendo ariko byose bisa nibyagupfanye.”

“Tshisekedi wageze naho ukoresha ibinyoma mu gusebya M23, ukoresha abagabo bari i Goma ndetse na Radio Okapi, wageze ku ki?”

Kanyuka, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yateje igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyago, yagize ati “Félix Tshisekedi Tshilombo, yakoresheje abazi kuvuga imvugo z’ihembera urwango ruganisha ku moko biteza imvururu muri Katanga, kwamouth, Ituri na Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ndetse imiyoborere mibi ya Tshisekedi niyo yateje abaturage inzara muri Kasaï n’ahandi.”

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje ko Tshisekedi Tshilombo atemewe nka perezida mu bice byinshi byo muri RDC.

Ati: “M23 yongeye gushimangira ko Félix Tshisekedi Thilombo, atemewe mu turere twose agenzura. Ikindi amenye ko mugihe adafasha cyangwa ngo abe yatabara abari mu kaga ari amahano mabi kuri we.”

Yakomeje agira ati: “Umutwe wa M23 wo, ntuzigera utezuka kurengera abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari ho hose bazaba bari mu kaga.”

Yasoje ashishikariza abantu bose kwiyunga n’u mutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo).Ati: “Ndashishikariza Abanyapolitike, Abasirikare, urubyiruko gushigikira no kw’iyunga muri Alliance Fleuve Congo, kugira ngo hamwe twese twirukane Félix Tshisekedi Tshilombo.”

M23 yahaye umuburo Félix Tshisekedi

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights