Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yagize icyo ivuga ko muntu wiyitiriye Corneille Nangaa agatangaza ubutumwa bukomeye...

M23 yagize icyo ivuga ko muntu wiyitiriye Corneille Nangaa agatangaza ubutumwa bukomeye i Rutshuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize inyeshyamba za Wazalendo zagaragaje umurwanyi zise uwa M23 zafatiye ku rugamba, umutwe wa M23 wahise ako kanya wihakana  uyu muntu werekanwe ivuga ko ari umusirikare w’Umurundi, mu gihe kuri iki Cyumweru hagaragaye amafoto ya mbere ya Corneille Nangaa muri Rutshuru ari kumwe n’abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Gen. Sultan Makenga.

Ubwo Wazalendo yerekanaga uyu muntu ivuga ko ari umurwanyi wa M23, umwe mu bagize iri huriro, Pascal Baby yagize ati “Ikintu kimwe kidashidikanywaho, twe na FARDC ni cyo gisubizo cyonyine ku kibazo cyacu, abaturage ntibagomba no kwiringira SADC cyangwa izindi ngabo. Nibaduhe ibikoresho gusa, tuzarangiza M23”.

Ku ruhande rwe, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma abinyujije kuri X yagize ati « Amayeri yo kubeshya agize imikorere ya guverinoma arasekeje, barerekana umurundi nk’umu M23 wafatiwe Kirotshe ndetse bagafata Gen. Maj. Bruno Mpezo kubera gukorana n’aba FDLR…. »

Ku rundi ruhande amafoto ya mbere agaragaza Corneille Nangaa, umwe mu bayobozi b’ihuriro rishya rirwanya ubutegetsi (Alliance Fleuve Congo), mu birindiro bya M23 i Rutshuru yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, aho ndetse anahatangira ubutumwa avuga ko bazagera n’i Kinshasa.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo Yigenga y’amatora muri RDC, yagize ati « Banyekongo, nishimiye kuvugana namwe uyu munsi kugirango mbabwire ko iki ari igihe cy’ingenzi ku gihugu cyacu… uyu munsi muraza kumva bababwira ibyavuye mu matora, ni urwenya rwa Tshilombo ntabwo turi hariya nta nubwo tuzabyemera. Narindi mu buhungiro, ariko uyu munsi ntimugire ubwoba ndi muri Congo…nzanywe no kurwana kuko urugamba rwonyine nirwo rubohora.

Ntimutekereze ko Umunyamerika ari we uzaza kutubohora. Twenyine nitwe dushobora kwibohora…. muhagarare, ntimugire ubwoba. » Nangaa yakomeje ashima abaturage ba Ikela, Bunia na Katanga ahantu bivugwa ko hoherejwe ingabo nyinshi zishoborakugirira nabi abashobora kwamagana ibyavuye mu matora.

Ati « ntimugire ubwoba, namaze kugera muri Congo. Tuzanye n’ihuriro. Dufite urugamba…. tugiye kujya i Kinshasa…tugiye gukuraho Tshilombo. Aranzi neza Tshilombo. Uranzi neza …. ntabwo ukiri perezida wa repubulika, nzi aho wavuye, uri ‘aventurier’,..uri umujura barabiririmba Congo yose, uranyereza..urangwa ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko, utekereza ko Congo ari ubwoko bwawe…»

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights