Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yafashe Rubaya kamwe muduce tuzwiho ubutunzi bw’Amabuye y’Agaciro

M23 yafashe Rubaya kamwe muduce tuzwiho ubutunzi bw’Amabuye y’Agaciro

Tariki ya 30 Mata 2024 ku masaha yo kugicamunsi nibwo ingabo za ARC/M23 zigaruriye Centre ya Rubaya, aho abenshi bakunze kwita kwa Mwangachuchu ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Rubaya yafashwe nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya RDC.  Aho M23 yaje kwirukana FARDC muri Kabashumba, Bihambwe, Kishusha ari nabwo bahise binjira muri Rubaya nayo ifite uduce dutatu, kwa Mwangachuchu muri Cité nyirizina y’amabuye y’agaciro nyuma babona gufata Rubaya Centre.

Ubusanzwe; Rubaya yibitseho amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Castelite, mangano n’andi n’andi.

Ibindi wamenya ni uko M23 kuri ubu yerekeje i Masisi kuri Zone, kuko baraye ahitwa ku Kibahi.

Bihambwe yafashwe mbere y’uko bafata Rubaya niho hari umuhanda ujya kuri Zone, mu gihe Rubaya yo hari umuhanda ukomeza ujya Gatoyi.

Andi makuru Umunyamakuru wa CorridorReports yamenye avuga ko hari i bindi bice M23 yambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC, harimo udusozi dukikije uruzi runini rwa Oso na centre ya Kanyenzuki ndetse nutundi du Centre duto.

M23 yafashe Rubaya kamwe muduce tuzwiho ubutunzi bw’Amabuye y’Agaciro

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights