Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yafashe indi ntwaro ikomeye cyane: Rwongeye Kwambikana Hagati ya M23 na...

M23 yafashe indi ntwaro ikomeye cyane: Rwongeye Kwambikana Hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo mu Nkengero z’ Umujyi wa Sake

Imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero za centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokoarasi ya Congo. 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 zabyukiye mu mirwano na M23 hafi y’Umujyi wa Sake, uherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye  mu mujyi wa Goma. FARDC ikaba yagabye iki gitero ikoresheje imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende. 

Ni imirwano ishyamiranije ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokokarasi ya Congo n’iza M23. 

Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi 2024, ikaba irimo kubera ku misozi iteganye n’umujyi wa Sake. 

Ni imirwano ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’intoya, kandi ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya  Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Sadc na Wazalendo, zatangiye guhunga zisubira mu bice bitagenzurwa na M23. 

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ingabo za FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake.”  

Yakomeje avuga ko “Kugeza ubu, ibisasu byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.” 

Amakuru avuga ko ingabo zirwana ku ruhande rwa leta Congo arizo zabanje gutangiza iyimirwano  musaha ya saa kumi z’igitondo aho zabanje kurasa mu birindiro bya M23 biri ahitwa Madimba na Ngumba biza kurangira babahindukiranye bageze aho bita ku Rupangu na Kimoka abasirikare ba M23  baharasira ibifaru 5 by’ Ingabo za SADC ziri  mubutumwaba SAMIDRC  ikindi gifaru gifatwa matekwa,  hafatwa kandi n’imodoka yo mu bwoko bwa Kamyo. 

Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko bitewe n’iyi mirwano, urujya n’uruza mu muhanda wa Goma na Sake rwahagaze, kandi abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari basanzwe bajya gufasha abari mu nkambi zitandukanye ntabwo bagiyeyo uyu munsi. 

Agace ka Mugunga FARDC yashinzemo imbunda ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu tariki ya 3 Gicurasi 2024, byishe abasivili 35.  

Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza impfu z’impunzi bitewe n’uko zashinze imbunda mu nkambi. 

Iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize leta ya  Kinshasa yari yatangaje Guverinerinoma nshya igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 52, aho Minisiteri w’intebe w’iki Gihugu yavuze ko leta ye izanye undi murego wo guhashya M23, ndetse no kuyirukana ku butaka bwo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights