Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 irashinja Félix Tshisekedi n’ihuriro ry’ingabo ze kwica abagore n’abana b’inzirakarengane no...

M23 irashinja Félix Tshisekedi n’ihuriro ry’ingabo ze kwica abagore n’abana b’inzirakarengane no gusenya amazu y’abaturage.

Ubuyobozi bwa M23, bwasohoye inyandiko hanze zishinja Félix Tshisekedi, n’ihuriro ry’ingabo ze kugaba ibitero ahatuwe n’abaturage benshi mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bigahitana abagore n’abana. 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Gashyantare 2024, nibwo iyi nyandiko yashizwe hanze n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ati twitter, aho yakoresheje urubuga rwa X, Lawrence Kanyuka yavuze ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishe abana n’abagore muri Localité ya Mushaki, mu birometre 37 uvuye mu mujyi wa Goma. 

Ati: “Ejo hashize, mu bice bya Mushaki, ihuriro ry’Ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, nk’uko bamenyereye kwica, bishe abana, Abagore, bica n’umusaza usheshe akanguhe, banasenya amazu y’abaturage. Ibi babikora umuryango w’Abibumbye na Monusco izwiho gutanga ibikoresho kuri iryo huriro, bicececyekeye.” 

Yakomeje agira ati: “Turahamagarira imiryango mpuzamahanga, kudaceceka kuko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n’igisirikare cye kiri mu ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC, bakomeje kwica abaturage bo mu bwoko bumwe. Tshisekedi yakoze ibyaha by’Itambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.” 

Umuvugizi wa M23, yakomeje avuga ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigikomeje ko kandi biri kugira ingaruka mbi ku baturage baturiye i Masisi no munkengero zayo. 

Yasoje avuga ko ingabo za M23 zo zikomeje gukora ibishoboka byose mu gukomeza kwirwanaho no kurwanirira abaturage ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights