Donderdag, Desember 12, 2024
Donderdag, Desember 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23: Igisubizo ku Mutekano n'Iterambere ry'Abaturage ba DR-CONGO » Sobanukirwa na byinshi...

M23: Igisubizo ku Mutekano n’Iterambere ry’Abaturage ba DR-CONGO » Sobanukirwa na byinshi birimo n’impamvu zagutera kuyishyigikira uyu munsi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024; Uhereye i Kisangani ukagera i Goma, abaturage bazindukiye mu myigaragambyo igamije kwamagana imiyoborere ya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo idahwitse irangwa no kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’igihugu ndetse no guhoza kunkeke abaturage; aho aba baturange bigaragambya basaba iyi leta kwegura.

Bertrand Bisimwa, umuvugizi wa M23, Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), yagaragaje ko abaturage batangiye gusobanukirwa n’uburyo Leta iriho idashoboye gukemura ibibazo byabo.

Mu magambo ye, Bisimwa yavuze ati: “Abaturage bahagurukiye kwamagana imiyoborere y’igihugu idahwitse ya Leta ya Kinshasa ndetse basaba ko iyi Leta yakwegura. Mu minsi ishize, aba baturage bashutswe n’inyigisho z’urwango zibakangurira gusubiranamo, bikaba byaratumye haba ubwicanyi bw’ubutitsa bugamije kurimbura ubwoko butandukanye ndetse n’ibikorwa by’ubugome nk’ibyo kurya abantu.”

 

Ibi Bisimwa yavuze bishingiye ku mateka y’igihugu cya DR-Congo, aho ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gukoresha ingufu za gisirikare mu guhosha imyigaragambyo y’abaturage no kurwanya ingabo za M23. Nyamara, kuva aho M23 ifatiye uduce twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, hagaragaye impinduka nziza mu buzima bw’abaturage.

Ibyagezweho ku Buyobozi bwa M23

Umutekano: Kuva aho M23 ifatiye ubuyobozi bw’uturere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, umutekano warushijeho kuba mwiza. Aho mbere hari ibikorwa byo gushimuta abantu no kwica abahinzi n’abacuruzi, ubu ibyo bikorwa byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Ubukungu: Abaturage bashoboye kongera gukora ubuhinzi n’ubucuruzi mu bwisanzure. Abaturage bavuga ko ubukene bwari bwaratewe na Leta ya Kinshasa bwagabanyutse cyane, ubu bakaba babasha kwihaza mu biribwa no kubona amafaranga yo kwiteza imbere.

Imibanire myiza y’abaturage: M23 yashoboye guhuza abaturage bari baracitsemo ibice kubera imyigishirize y’urwango, ikaba yarashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge. Abaturage bavuga ko ubu babasha gutembera mu bwisanzure no kugenderanirana n’imiryango yabo nta bwoba bafite.

Impamvu Zo Gushyigikira M23

Kurwanya Akarengane:  M23 ni umutwe wa politiki ugamije guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bose, cyane cyane abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa ivangura na Leta ya Kinshasa. Uru rugamba rwabo ni urwo guharanira ko abaturage bose bahabwa agaciro n’uburenganzira bungana.

Guteza imbere Demokarasi n’Ubutabera:  M23 iharanira ko haba demokarasi isesuye, uburezi kuri bose, ubuvuzi kuri bose, ubutabera kuri bose ndetse no kongera imihanda n’amashanyarazi. Ibi byose bigamije gutuma abaturage bagira imibereho myiza.

Gusubiza Impunzi mu byabo: M23 irimo gukora uko ishoboye ngo impunzi z’Abakongomani ziri hirya no hino mu karere zishobore gusubira mu byazo mu mahoro no kugarura ituze mu gihugu.

Gukumira Imitwe y’Iterabwoba: M23 yerekanye ubushobozi bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’igihugu, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Akamaro ka M23 ku Baturage ba DR-Congo

Abaturage bo mu bice bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo bamaze kubona ibyiza byo kuba M23 ari yo iyoboye. Ubumwe, umutekano, ubukungu buhamye n’imibanire myiza ni zimwe mu nkingi z’iterambere zigaragara ku buyobozi bwa M23. Bityo, gushyigikira M23 ni ugushyigikira iterambere ry’igihugu, umutekano w’abaturage, ndetse no guharanira ko buri wese ahabwa uburenganzira bwe.

CorridorReports izakomeza gukurikirana no gutanga amakuru arambuye kuri M23 n’ibikorwa byayo, tukaba duhamya ko impinduka nziza zizarushaho kugaragara mu burasirazuba bwa DR-Congo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights