Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 haricyo yibukije LONI!  Iboneraho no kwamagana ibitero bikomeje kwibasira abaturange batuye...

M23 haricyo yibukije LONI!  Iboneraho no kwamagana ibitero bikomeje kwibasira abaturange batuye i Kanyabayonga

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024, muri Rutshuru haramukiye imirwano ikomeye ihuje ingabo za M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho ubwo butumwa bwe buvuga ko uyu mutwe wa M23 wamaganye bikomeye ibitero bikaze byaramukiye mu nkengero za Kanyabayonga muri teritware ya Rutshuru na Lubero bikozwe n’ingabo zo ku ruhande rwa leta.

Ibiri muri ubu butumwa bugufi bwa Lawrence Kanyuka bivuga ko ibi bitero byagabwe na FDLR, Wazalendo, FARDC, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro na SADC.

Umuvugizi wa M23, Lt. Col. Willy Ngoma nawe kandi  abinyujije kuri twitter yagize ati « Ihuriro rya guverinoma ryatereye icyarimwe ibirindiro byacu kuri axe ya Kanyabayonga. Intare ziri maso kandi turirwanaho turinde n’abaturage mu buryo bwa kinyamwuga. Intambara 100=Intsinzi 100. »

M23 yamaganye ibyo bitero yivuye inyuma, ni mu gihe ibyo bitero byangije ibikorwa byabaturage baturiye agace ka Lailai ko muri Lubero mu nkengero za Kanyabayonga, ndetse kandi abaturage bahungira ahitwa Miriki bavuye Lailai.

Aka gace ka Lailai gateganye na ka Kimaka ha herereye mu ntera y’ibirometro 5 uvuye mu majyepfo ya Miriki, muri teritware ya Lubero.

Gusa harandi makuru ava muri ibyo bice avuga ko kurubu abari bahungiye Miriki barimo guhunga kandi nyuma y’uko muri aka gace katewemo ibindi bibombe bitatu.

Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga kandi ko bwibukije akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi ko kurubu ADF, FARDC na FDLR bafitanye ubumwe kandi ko bubaye ubu vuba.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights