M23/AFC yatashye ikiraro cyuzuye gitwaye akayabo k’ibihumbi 30$

0
172

Ubuyobozi bwa M23/AFC bwatashye ku mugaragaro ikiraro cya Kinyandoyi cyuzuye gitwaye ibihumbi 30$ cyari cyarasenywe n’abasirikare ba FARDC.

Aya mafaranga yose yatanzwe n’icyama cya AFC/M23 nta muturage wigeze usabwa amafaranga yo kubaka iki kiraro.

Ni ikiraro kizoroshya imihahirane hagati y’umujyi wa Kiwanja, Namirima, Ishasha na Kiseguru muri Teritwari ya Rutshuru.

Ingabo za Leta zari zagisenye ubwo zari zisumbirijwe n’abarwanyi ba M23 mu rwego rwo kubaca intege no kwangiza inzira zabafasha zo ku butaka.

Ubuyobozi bwa M23 bwamurikiye abaturage ba Kinyandoyi iki kiraro cyubakishije amabuye, bubibizeza ko urugamba rw’amasasu muri Rutshuru no kugarura umutekano byarangiye, ahasigaye ari urugamba rwo kubaka ibikorwa remezo n’irindi terambere.

Uretse iki kiraro, AFC/M23 mu bice igenzura yubaka imihanda, amashuri ndetse iri kubaka urugomero rw’amashanyarazi rukomeye muri Rutshuru.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe