Abantu 15 bamaze kwicwa bazira impuha n’ibinyoma bikwirakwizwa n’abahezanguni bahiga abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Muri abo bishwe harimo abasirikare batandatu ba FARDC, bamwe muri bo bashinjwe ubugambanyi no gukorana na M23.
Nko muri Butembo insoresore ziherutse kwigabiza Hoteli nyuma y’igihuha cyati cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko iyo Hoteli icumbikiye abasirikare bakuru ba FARDC.
Urwo rubyiruko ngo rwararakaye cyane rugaba igitero kuri iyi Hoteli, ngo ntirwumvaga uburyo umusirikare mukuru yibereye muri Hoteli mu gihe umujyi wa Kanyabayonga n’indi yo muri Teritwari ya Lubero yamaze kwigarurirwa na M23.
Ku cyumweru gishize abandi bantu 6 barimo abasirikare babiri biciwe ahitwa Kyambogho mu mirwano yashyamiranije abasirikare ba FARDC n’insoresore zarakajwe n’ifatwa ry’imijyi ikomeye yo muri Lubero.
Mu mashusho akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, urubyiruko rw’Abawazalendo bibasira ku buryo bwa kinyamaswa abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.
Hari n’ubwo bica urw’agashinyaguro abasirikare ba FARDC babashinja gukorana na M23 kandi bavuye kuyirwanya.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO