Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruLouise Mushikiwabo uyobora OIF yavuze ko yifuza amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Louise Mushikiwabo uyobora OIF yavuze ko yifuza amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Umunyamabanga mukuru w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo yagaragaje ko amahoro mu burasirazuba bwa Congo azaboneka buri ruhande nirwubahirizwa amasezerano y’abahuza batandukanye yasinywe.

Yabitangarije mu nama ya 49 y’abagize inteko zishinga amategeko z’Ibihugu bigize uyu  muryango yaberaga muri Canada.

Mushikiwabo avuga ko yifuriza amahoro Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa akemeza ko kugira ngo gitekane bisaba ko cyubahiriza imyanzuro y’amasezerano atandukanye cyagiye gisinya arimo aya Louanda na Nairobi.

Yagize Ati” Nk’umunyamabanga mukuru wa OIF nifuza amahoro.Nifuza ko abavandimwe banjye b’abanye-Congo, bakanaba abaturanyi banjye babaho batekanye. Ibyo kugira ngo bigerweho birasaba ko buri wese yubahiriza imyanzuro yafashwe mu biganiro by’abahuza batandukanye.”

Vital Kamerhe wari uhagararuye itsinda ry’a bayobozi ba DRC bitabiriye iyi nama, kimwe n’abandi bayobozi b’Igihugu cye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 nk’imwe mu mbogamizi ituma amasezerano ya Louanda atagerwaho.

Uyu muyobozi ariko nta cyo yavuze ku kwambura intwaro umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na LONI urwanya u Rwanda ukanateza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ukaba warihuje n’ingabo z’iki gihugu FARDC.

Umwe mu myanzuro y’amasezerano ya Louanda harimo ko Leta ya Kinshasa yambura intwaro umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwara gusirikare isaga 100 ikorera ku butaka bw’iki gihugu.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights