Muri Angola aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mpera z’uku kwezi bazahahurira mu nama igamije gusuzuma ibibazo bya Politiki biri mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Nta gihindutse iyi nama izaba ku wa 30 Nyakanga, ibere i Luanda muri Angola. Ni inama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Zanzibar mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ku ruhande rw’u Rwanda yari yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe cyo kimwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Gen (Rtd) James Kabarebe.
RDC yari iyihagarariwemo na Minisitiri wayo wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Gracia Yamba.
Umwanzuro wa munani w’inama yo muri Zanzibar wavugaga ko ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC bemeranyije ko amakimbirane y’ibihugu akwiye gukemurwa hashingiwe ku buryo bwashyizweho ubwo EAC yashingwaga.
Bashingiye kuri iyi ngingo, ab’u Rwanda na RDC bemeranyije guhura hashingiwe ku myanzuro ya Luanda.
Uti: “Ba Minisitiri ba Repubulika y’u Rwanda na RDC bemeranyije guhura vuba nk’uko byateganyijwe n’imyanzuro ya Luanda”.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba RDC izitabira iriya nama. Ni RDC yatangaje ko ibyanzuriwe muri Zanzibar atari ukuri, inavuga ko Minisitiri wayo wari mu nama yafashwe amafoto atabizi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO