Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruLeta yanze guhangana n’umuturage maze yubaka umuhanda hejuru y’inzu ye

Leta yanze guhangana n’umuturage maze yubaka umuhanda hejuru y’inzu ye

Uyu muturage utajya uva ku izima, yanze kuva mu nzu ye kugeza naho leta ifata umwanzuro wo kumwubakiraho kuko ntakundi byari kugenda.

Uyu muturage wamenyekanye izina rimwe witwa Liang yasabwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Guangzhou m’u Bushinwa, kuva ahantu yari atuye kugira ngo inzu yabagamo bayisenye kuko hari hagiye kunyuzwa umuhanda munini cyane wo mu kirere.

Gusa uyu mukecuru yababereye ibamba yanga gukora ibyo bamusabaga avuga ko leta yanze kubahiriza ibyo isabwa ngo imuhe ingurane y’umutungo we ahantu ashaka.

Uku kunanirwa kumuha amahitamo ajyanye n’ibyifuzo bye, byatumye yanga kuva murako gace ndetse avuga ko anyuzwe no kuguma mu nzu ndetse ko yiteguye no kubana n’ingaruka zizaturuka ku mwanzuro yafashe.

Amashusho agaragaza akazu gato cyane kasigaye rwagati mu muhanga unyura hirya no hino yako kazu, ndetse biratangaje cyane kuko niyo nzu ntoya ndetse igaragara nkaho idashamaje mu mujyi wose. Ibaze nawe inzu yawe bayifashe bakayitereka rwagati nko muri feruje.

Uyu mukecuru aganira n’umunyamakuru yagize ati: “uratekereza ko inzu yange iciriritse ariko siko bimeze, iratuje, itanga umunezero kandi biraryoshye kuyibamo.”

Umushinga wo kwimura Liang ndetse n’abatuye mu gace bose watangiye 2010, abandi bose barimutse ariko Liang we ntiyigeze anyurwa kuko yabonaga ibyoyahabwaga bitamunyuze, umuhanda waje kubakwa urarangira, kugeza nubu muri 2023, haracyategerejwe ko uyu azimurwa nubwo ntawuzi uko bizarangira.

Leta ivuga ko uyu yahawe ingurane z’inzu zinyuranye ariko ntazemere, sibyo gusa kuko n’inshuro bagerageje kumuha ingurane mu mafaranga cyangwa mu bundi ntabwo yigeze abyemera.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights