Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruLeta y’Amerika yaburiye abaturage baba mu bindi bihugu ko hari ikigiye kubabaho

Leta y’Amerika yaburiye abaturage baba mu bindi bihugu ko hari ikigiye kubabaho

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023 zaraye zitanze umuburo rusange ku Banyamerika baherereye mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Rwanda.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ambasade ya USA mu Rwanda, uyu muburo ugira uti: “Bitewe n’ubwiyongere bw’umwuka mubi mu bice bitandukanye by’Isi, hari ugushoboka kw’ibitero by’iterabwoba, imyigaragambyo n’ibikorwa by’urugomo ku benegihugu ba US n’inyungu zayo, Ishami rya Leta riragira inama abenegihugu bari hanze ngo bongere ukwigengesera.”

Ibice USA yasabye Abanyamerika basabwe kwitondera ni ibisurwa na ba mukerarugendo kandi bahawe uburyo bwabafasha kujya bamenya amakuru agezweho ku hantu baherereye.

U Rwanda, by’umwihariko, ruherereye mu karere karimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo irimo FDLR irukomokamo na ADF ikomoka muri Uganda.

Ishyamba rya Kibira mu Burundi naryo ricumbikiye FLN irwanya ubutegetsi bwarwo.

Amakuru aheruka y’ihungabana ry’umutekano ku butaka bw’u Rwanda ni ayo muri Kamena 2022, ubwo mu karere ka Musanze haraswaga ibisasu byaturutse muri RDC, hagakekwa uruhare rwa FDLR n’ingabo za RDC. Ibi byakurikiye ibyo muri Werurwe na Gicurasi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights