Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoLeta ya Uganda yakomye mu nkokora abadepite bayo boherejwe i Kigali bari...

Leta ya Uganda yakomye mu nkokora abadepite bayo boherejwe i Kigali bari bafite uyu mugambi washoboraga gusebya i gihugu cyabo mu maso y’Abanyarwanda.

Uganda yasabye abadepite bayo yohereje kwitabira imikino ihuza abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Kigali, kudacumbika mu macumbi aciriritse kuko byagaragara nkibitubahishije igihugu cyabo. Bityo iyi leta ikomeza kubashishikariza gushaka amacumbi yiyubashye mu mugi wa Kigali.

Anita Aneth Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, ubwo yahaga abazitabira iyi mikino ubutumwa bubaherekeza yaboneyeho n’umwanya wo kubibutsa ko nibagera i Kigali, badakwiye gucumbika mu macumbi aciriritse.

Amakuru agera ku munyamakuru wa Corridorreport.com uri Kampala dukesha iyi nkuru, avuga ko iyi mikino y’ubwoko butandukanye irimo: Umupira w’amaguru, Volleyball, Netball, kwiruka n’indi iratangira kuri uyu wa 8 izarangire ku wa 18 Ukuboza 2023. Irakurikira imirimo y’iyi nteko imaze ibyumweru bibiri ibera i Kigali.

Uyu munyamakuru wacu uri Kampala akomeza avuga ko mbere y’uko ababakinnyi batoranywa ngo bitabiri iyi mikino iri Kubera i Kigali, Among yavuze ko umwe yagenewe amashilingi ibihumbi 720 ku munsi, bityo ko badakwiye gucumbika ahantu hishyurwa amadolari 20.

Among ati: «Inteko ya Uganda ihagarariwe neza kandi abagiye guhagararira igihugu baratoranywa n’abatoza na ba kapiteni. Ndagira ngo mbabwire ko nk’ubuyobozi bw’Inteko, si twe tuzatoranya kuko byarangira dutoranyije inshuti zacu gusa. »

Uyu muyobozi akomeza agira ati: «Ariko ndagira ngo mbasabe, ubwo mugiye kujyayo, muzahagararire igihugu cyacu neza mu rwego rw’imyitwarire. Ngiye kubaha amafaranga, ibihumbi 720 ku munsi, none murashaka kurara mu cyumba cy’amadolari 20! Ibyo ntibikwiye ku muntu ugize Inteko. Muzaduhagararire neza, ntimuzajye kuba mu buzima bubi. »

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu byose bigize uyu muryango havuyemo Repubulika ya demukarasi ya Congo na Somalia ikiri umunyamuryango mushya. Bisobanuye ko u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo bizahagararirwa.

Kuri Uganda, abakinnyi bazayihagararira bamaze gutoranywa ndetse Among yamaze kubasezeraho mu gitondo cy’uyu wa 7 Ukuboza 2023. Ni amakuru yemejwe n’urubuga rw’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights