Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeLeta ya Tshisekedi yataye muri yombi abasirikare bayo 26  ibaziza kwikanga no...

Leta ya Tshisekedi yataye muri yombi abasirikare bayo 26  ibaziza kwikanga no gutinya M23

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yataye muri iyombi abasirikare bayo 26 ibaziza kwikanga no kugirira ubwoba Intare za Sarambwe (M23) i Sake muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba basirikare bose kandi bahise banahagarikwa mu kazi uko ari 26 kuva tariki ya 02 Mutarama 2023. Amakuru agera kuri corridorreport.com avuga kandi ko icyo bariya basirikare bose bazira Atari ugutinya gusa no kwikanga M23 ahubwo bamwe banze no kurwana n’Intare za Sarambwe (M23).

Aya makuru akomeza avuga ko kuva kuwa Kabiri w’ejo hashize, amasasu y’umvikanye arasirwa i Mubambiro no mu Mujyi wa Sake, abayarashe bari bikanze, Ingabo zo mu mutwe wa M23

Bivugwa ko kandi hari n’abandi basirikare bahakanye ko batazongera kujya mu rugamba na M23. Iperereza rikomeje gukorwa ngo hatahurwe abasirikare bose batinye kuzongera kujya murugamba na M23.

Ubutumwa bw’abahutu kwa Perezida Tshisekedi bwishimira itsinzi ye bwaciye igikuba

Twakwibutsa ko ibi byose bibaye mugihe i Kinshasa, k’umurwa mukuru wa RDC, hakomeje kuvugwa urwikekwe mu basirikare bakuru, aho bamwe bashinjwa kuba bashaka guhirika ubutegetsi no gushyigikira imitwe y’inyeshamba y’itwaje Intwaro irimo na M23.

Kugeza ubu imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, imaze imyaka itatu irenga. Ni imirwano yagiye iha M23 kwa mbura ibice byinshi biri muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

Indi nkuru wasoma:

Coup d’état muri RDC! Urugo rwa Général Gabriel Amis Tangufort rwagoswe »Inkuru irambuye

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights