Mu cyumweru gishize Urukiko rw’Igisirikare cya FARDC rwakatiye abasirikare 27 igihano cyo kwicwa bazira guhunga imirwano yari ibahanganishije n’ingabo za M23 muri Teritwari ya Lubero.
Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bibumbiye mu ihuriro LAMUKA banenze iki cyemezo, bavuga ko Leta y’iki Gihugu yatereranye igisirikare cya FARDC bityo ko ikosa abasirikare bakora ku rugamba ridakwiye guhanishwa igihano cy’urupfu.
Umuvugizi wa LAMUKA Prince Epinge avuga ko umusirikare wese uhunga urugamba agomba guhanishwa ibindi bihano ariko ntahanishwe igihano cyo kwicwa kuko na Leta ya Kinshasa nta bushobozi mu by’umutekano yashyizeho abo basirikare bakubakiraho.
Yagize Ati.” Reka tuvuge kuri politike y’umutekano ya Tshisegeti, ese aba basirikare bahunze urugamba bari bafite uburyo bugezweho bwo kurwana ngo barinde ubusugire bw’Igihugu? Ese bafite imyitozo ihagije? bafite ibikoresho? bafite ubushobozi bw’amafaranga?Ese hari uburyo bwa politike y’umutekano ihamye ibafasa kwirwanaho nyuma bakabona kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu”?
LAMUKA ikomeza ishinja Leta ya Kinshasa ko yasinyanye amasezerano na Uganda yo kurwanya abarwanyi ba ADF bashegeshe Akarere ka Ituri ntagere ku ntego, babashinja Uganda gufasha M23.
Abayobozi ba M23 mu mbwirwaruhame zitandukanye bamaze iminsi bageza ku baturage mu duce twa Kanyabayonga, Kirumba na Kayna bakunze gukangurira abakiri mu gisirikare cya FARDC kuza kwifatanya na bo kugira ngo bakureho ubuyobozi bwa Leta ya Congo iyobowe na Antoine Félix Tshisegeti wananiwe gushyira iki gihugu ku murongo.
M23 yatangaje ko hari bamwe mu basirikare bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel baje kwifatanya na yo ndetse n’abandi benshi bo ku rwego rw’abasirikare bato.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO