Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku Isi, ugiye kwibuka ku nshuro ya 20 bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Gihugu cy’u Burundi, aho bakomeje gusaba Leta y’icyo Gihugu kubafasha kubona ubutabera kuko ababiciye bakidegembya.
Ubu bwicanyi bwabere i Gatumba mu gihugu cy’u Burundi; bwa guyemo Abanyamulenge bagera kuri 166 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa munani mu 2004, hafi y’umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umwe mubaganiriye n’umunyamakuru wa CorridorReports yavuze ko abarokotse bavuze ko ubu bwari ubwicanyi bwateguwe n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Burundi, mu Rwanda no muri DR Congo.
Bavuga ko yari igamije kurimbura Abanyamulenge nubwo inkambi ya Gatumba barimo yari icumbikiye n’andi moko.
Umuryango mugari w’Abanyamulenge ukomeza gutunga agatoki leta z’u Burundi kuko ariho habereye ubwicanyi, iya Congo kuko abishwe ari ho bakomoka ndetse n’umuryango mpuzamahanga kuba batagira icyo bakora ngo babone ubutabera ku cyaha bo basanga ari jenoside.
Umugambwe wa FNL wo mu Burundi wakomeje kumvikana cyane mu bitangazamakuru wigamba ubwo bwicanyi, kandi ko uwari uwuyoboye kugeza ubu ari we Agathon Rwasa na nubu akidegembya hanze.
Uretse kandi FNL hari n’abandi basirikare bakuru bo muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bagabye igitero cyo kwica Abanyamulenge mu Gatumba, bityo ko na DRC na yo iri mu bihugu bigize Umuryango wa EAC na yo ikwiye kwemera gutanga ubutabera ku bakoze ubwo bwicanyi.
Ku itariki ya 13 Kanama 2004 nibwo abicanyi bitwikiye ijoro binjira mu nkambi ya Gatumba yari icumbikiye Abanyamulenge, barabarasa, barabatema baranabatwikira hapfamo abagera ku 166, abarokotse bimurirwa ahandi, ariko kugeza ubu nta butabera bwari bwatangwa ku miryango yabuze ababo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO