Minisitiri w’Ubutabera muri DRC yatangaje ko umuhanzi Koffi Olomide adafite ubusembwa ubwo ari bwo bwose, nyuma yo gutumizwaho n’inzego zitandukanye ngo asobanure ibyo yatangaje.
Uyu muhanzi ukomeye muri DRC yagombaga kwitaba urukiko rusesa imanza kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ariko ntiyigeze yitaba.
Yari amaze iminsi yitaba inzego za Leta ngo asobanure amagambo yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC avuga ko DRC itari mu ntambara, ko ikubitwa nk’umwana n’abo ihanganye na bo.
Ni amagambo atarumvikanye neza mu matwi y’abayobozi bamushinjaga kugumura abasirikare ndetse no gutesha agaciro abagwa ku rugamba iki gihugu kirwanamo na M23.
Itangaza rya Minisiteri y’Ubutabera hari aho rigira riti.” Minisiteri y’Ubutabera no kurinda ibirango by’Igihugu iramenyesha rubanda ko umuhanzi Koffi Olomide nta cyaha akurikiranweho ku bijyanye n’ibyo aherutse gutangaza kuri Televiziyo y’Igihugu.”
Iri tangazo rikomeza rivuga Koffi yemerewe kujya aho ashaka haba mu gihugu imbere no hanze ya cyo.
Abaturage ku mbuga nkoranyambaga bamaganye icyemezo cyari cyafashwe cyo gukurikirana Koffi, abaturage bavuga ko nta kosa yakoze kuvuga ko Igisirikare cya Congo kidafite imbaraga zo guhangana n’umwanzi kuko ngo ni ko kuri.
Koffi ubwo Yabazwaga n’umunyamakuru kuri RTNC icyo yavuga ku ntambara Congo irwana yasubije ko” Nta ntambara ihari, baradukubita nk’abana, badukoza icyo bashaka, intambara ni igihe undashe nanjye nkakurasa nka kuriya Ukraine yirwanaho , twe nta cyo dukora..”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO