Ubushinjacyaba bukuru bwa Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo rwahamagaje umuhanzi ukomeye w’injyana ya Lumba Koffi Olomide ngo yisobanure ku magambo apfobya igisirikare cya FARDC aherutse gutangaza.
Umunyamabanga Mukuru w’uyu Mushinjacyaha, Alexis Amisi Ometete, yamenyesheje Olomide ko asabwa kwitaba Saa Tanu z’amanywa tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Umushinjacyaba mukuru yandikiye Koffi ko impamvu yo kumuhamagaza azayimenyeshwa ageze mu biro by’uwo mushinjacyaha.
Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko nta ntambara iri muri Congo, ko ahubwo abahanganye n’iki gihugu bagikubita nk’uruhinja.
Ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) mu kiganiro ‘Le Panier’ umunyamakuru yamubajije icyo atekereza ku ntambara ibera muri Congo, Koffi avuga ko nta ntambara ihari.
Yagize Ati.” Iyihe ntambara? Nta ntambara ihari, intambara ni igihe unkubise nanjye nkakwisshyura, nka kuriya Ukraine irwana n’Uburusiya, na ho twe baraduhana, badukubita nk’abana, badukoza icyo bashaka, twe ubona dukora iki”?
Koffi yakomeje avuga ko yigeze kubona amakamyo y’abarwana na FARDC agenda ku butaka bw’iki gihugu nta wo kuyahagarika amarira akamuzenga mu maso, mu gihe abasirikare ba FARDC bajya kurwana bateze moto.
Aya magambo yabaje abayobozi ba Congo, bavuga ko aca intege abasirikari bari ku rugamba ndetse ngo ashengura abafite ababo bamwe baguye muri iyi ntambara.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO