Vrydag, Maart 28, 2025
Vrydag, Maart 28, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoKNC yongeye guha ibyishimo abakinnyi bose ba Gasogi United nyuma yo kuba...

KNC yongeye guha ibyishimo abakinnyi bose ba Gasogi United nyuma yo kuba barasezereye APR FC

Ikimara kwandika amateka yo gusezerera ikipe ya APR FC muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, abakinnyi b’ikipe ya Gasogi United bahawe agahimbazamusyi gashimishije.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Gasogi United yasezereye APR FC muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yabigezeho biciye kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mikino yombi.

Nyuma y’aka kazi gakomeye abakinnyi ba Gasogi United bakoze nyamara atari benshi babahaga amahirwe yo kwesa uyu muhigo, ubuyobozi bw’iyi kipe bwabibashimiye.

CorridorReports yamenye ko buri mukinnyi yari yemerewe ibihumbi 200 Frw by’agahimbazamusyi ariko bahise bahabwa 1/2 (ibihumbi 100 Frw) andi bakazayabona mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Iyi kipe izajya i Huye gukina n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Download our App

Abakinnyi ba Gasogi United bafite akanyamuneza nyuma yo guhabwa agahimbaza musyi

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights