Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoKNC nyuma yo gutsindwa na AS Kigali atangaje andi magambo akomeye bitera...

KNC nyuma yo gutsindwa na AS Kigali atangaje andi magambo akomeye bitera ubwoba abafana

AS Kigali nyuma y’uko itsinze Gasogi 1-0, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatangaje ko aseshe iyi kipe kubera ko adashobora kwihanganira umupira urimo umwanda.

Ni nyuma yo gutsindwa na AS Kigali 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona ya 2023-24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024.

Ati “Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayiseshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

KNC yavuze ko yamaze kumenyesha abakinnyi n’abatoza ko yamaze gusesa iyi kipe atazongera gushora mu mupira w’u Rwanda.

Yashinje umusifuzi kubasifurira nabi, agakora ibishoboka byose ngo batsindwe abima amahirwe amwe n’amwe harimo na penaliti.

Ibi byatumye abafana benshi b’ikipe ya Gasogi United batakira neza iki cyemezo, bamwe bavuga ko hagakwiye kurebwa uburyo ibi bikosoka ariko hatabayeho gusesa iyi kipe kandi yari maze kugira abafana benshi.

Tariki ya 27 Mutarama 2022, KNC nabwo yigeze gufata icyemezo nk’iki, hari nyuma yo kwijujutira ko abasifuzi batamusifuriye neza bituma Rayon Sports ibatsinda 1-0.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights