Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaKiliziya Gatolika ku isi ikoze impinduka ku kibazo cy'Abatinganyi benshi mu bakristu...

Kiliziya Gatolika ku isi ikoze impinduka ku kibazo cy’Abatinganyi benshi mu bakristu barajujura >>Inkuru ira mbuye

Ubunyamabanga bwa Sinodi bwatangaje ko bimwe mu bibazo byakuruye impaka mu kiciro cya mbere cya Sinodi byakuwe mu bizaganirwaho mu cyiciro cya kabiri cya Sinodi ari na cyo gisoza giteganyijwe tariki ya 2-27 Ukwakira 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gutanga amakuru ku bizakorwa mu cyiciro cya kabiri cya Sinodi, umuvugizi wa Sinodi y’Abepiskopi yagaragaje ko muri iki cyiciro hari impinduka zabayemo ugereranyije n’ikiciro giherutse cyabaye mu Kwakira 2023.

Muri izi mpinduka harimo kuba hari abazitabira ari bashya mu nteko ya Sinodi. N’ubwo inteko izakomeza kuba igizwe n’abantu 368, abagera kuri 15 bazaba ari bashya kuko bazasimbura abatazsbasha kwitabira kubera impamvu z’uburwayi. Haziyongeramo kandi abandi 3 bazaturuka mu madini atari aya gikristu bongewemo bisabwe na Papa Fransisiko.

Ku birebana n’ibizaganirwaho na bwo hazabamo impinduka kuko zimwe mu ngingo zaganiriweho mu nteko iheruka bitazaganirwaho muri iki cyiciro cya kabiri izo ngingo zikaba ari izirebana no guha abagore ubudiyakoni no guha ikaza ababana bahuje igitsina.

Nk’uko byasobanuwe izi ngingo zamaze gushingwa itsinda ryihariye rizakoneza kuzisesengura. Bikaba biteganyijwe ko iri tsinda rizatanga amakuru y’aho umurimo waryo ugeze nyuma rigakomeza kuzaagera no mu mwaka utaha wa 2025.

Aho kugarura ibi bibazo byabyukije impaka umwaka ushize, hazaganirwa ku ngingo enye z’ingenzi ari zo: Kiliziya Umuryango w’Imana, Ububasha n’imirimo y’umwepiskopi,Imikoranire ya Diyosezi n’Ubuyobozi bwa Kiliziya ku Isi n’uruhare rwa Papa mu buyobozi bwa Kiliziya ku Isi.

Ku birebana n’uburyo ibiganiro bizakorwa hazongerwa imbaraga mu biganiro mu matsinda mato akazahabwa umwanya urambuye. Hongewemo kandi umwanya w’umwiherero uteganyijwe tariko 21 Ukwakira 2024, mbere y’ikiciro cyo gutora imyanzuro. Hazaba kandi isengesho ryo gusaba imbabazi z’ibyaha byakozwe n’abakristu birimo: Ibyaha byo kugira uruhare mu ntambara no kubuza abandi amahoro, Ibyaha byo kwangiza ibidukikije, kubangamira abasangwabutaka no guhohotera abimukira, ibyaha byibasiye abagore, umuryango n’urubyiruko, Ibyaha byo gukoresha ukwemera nabi, Ibyaha birebana n’ubukene, Ibyaha byo kubangamira Sinodi, kwiburamo gutega amatwi, kunga ubumwe no gufatanya na bose.

Nk’uko byagenze mu kiciro giheruka cya Sinodi, Myr Edouard Sinayobye ni we uzahagararira Kiliziya yo mu Rwanda mu cyiciro cya Kabiri cya Sinodi.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights