Muhima Michel usanzwe utuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo yatangaje ko yasanze umugore babanaga yararanye n’undi mugabo, amubajije impamvu amubwira ko ubukwe bakoze abufata nk’ibirori by’isabukuru y’amavuko.
BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo uyu mugabo usanzwe ukorera mu Karere ka Rubavu yari atashye mu rwego rwo gusura umuryango we i Kigali.
Muhima yavuze yahamagaye umugore agira ngo amumenyeshe ko atashye, aho kwishima undi ngo yamwutse inabi amubwira ko nataha bari bushwane.
Nyuma yo kumva ko umugore we yarakaye, Muhima yafashe icyemezo cyo kudataha, ahubwo ajya gucumbika.
Mu rukerera rwo ku wa Mbere, Muhima yazindukiye mu rugo rwe kugira ngo ajye kureba impamvu yatumye umugore we amubuza gutaha.
Ati “Mu gitondo nazindutse saa kumi n’imwe mba ngeze mu rugo, ngeze mu ruganiriro nahabonye inkweto z’umugabo, njya mu cyumba cy’abana nsanga nta mushyitsi waharaye.”
Muhima ngo yabajije abana bamubwira ko umugabo waraye muri urwo rugo batamuzi ndetse ko batamubonye yinjira.
Yakomeje ati “Nahise njya mu cyumba cyanjye kugira ngo ndebe umugore mubaze. Nkihagera natunguwe ahubwo no kubona icyumba cyanjye gifunze kandi tutajya tugifunga.”
“Nakomanze numva harimo umuntu w’umugabo. Numvise harimo umugabo nahise mvuga nti ’ubu nta yindi gahunda irimo ngiye guhamagara ubuyobozi kugira ngo ntahungabanya umutekano.”
Nyuma y’uko uyu mugabo asohotse, Muhima yasanze ari umugabo ukora akazi k’ubwubatsi usanzwe amuteretera umugore.
Muhima ati “Uyu mugore tujya kumenyana ngo yari asanzwe aziranye n’uriya mugabo ngo bari inshuti basanzwe basangira mu tubari. Akajya akunda guhamagara umugore wanjye nkabona nimero. Yajyaga yoherereza umugore wanjye amafoto yambaye ubusa ndetse akirirwa amushuka.”
“Uriya mugabo yararengereye cyane gusa n’umugore na we yabigizemo uruhare kuko ntabwo yatanga karibu kandi azi ko urwo rugo rubamo undi mugabo.”
Muhima yavuze ko hari n’igihe yigeze guhamagara uyu mugabo amusaba kumurekera umugore.
Ati “Nakomeje kubyibazaho ariko nkabona uko byagenda kose uriya mugabo azansenyera, umugabo nkajya muhamagara mubwira nti ’wambabariye ukandekera umugore ukubaka urugo rwawe. Uyu mugabo nakunze kumwiyama mu rugo rwanjye ariko biranga pe none Imana ku munsi wa nyuma impaye igisubizo mufatiye mu rugo rwanjye.”
Uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko yaraye mu rugo rw’abandi kubera ko yari azaniye umugore waho umuti.
Amakuru IGIHE yahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana avuga ko Muhima n’uyu mugore batigeze basezerana imbere y’amategeko, ko ahubwo bakoze ibirori amwambikira impeta mu kabari.
Umugore wa Muhima we yabwiye itangazamakuru ko ibyabaye yabikoze yatekereje, ndetse yemeza ko ubukwe yakoranye na Muhima abufata nk’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.
Ati “Biriya mbifata nk’ibirori by’isabukuru byabaye ateka imitwe gusa. Abagabo b’i Kigali ni abatekamitwe gusa. Mfite uburenganzira bwo kugendana n’abantu numva nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro. Ntabwo ndi umusazi ukora ibyo atatekereje.”
Amakuru yizewe avuga ko Muhima n’uyu mugore babanaga buri umwe yeze gushaka ariko batandukana n’abo babanaga. Kugeza ubu iki kibazo kiri gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO