Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu gatsata havugwa inkuru y’umugabo watanze amafaranga angana ibihumbi 20 Frw nyuma yo gufatwa akorakora inkumi y’ uburanga.
Ahagana saa sita n’igice zo ku wa mbere, uyu mugabo yaguwe gitumo n’umugore baturanye ari kwagaza anakorakora inkumi mu kabari.
Uwo muturanyi we akimara kumubona yahise asubira inyuma ashaka guhamagara umugore we kugira ngo afatire uwo mugabo mu cyuho ariko undi ahita amushikuza telefone.
Byahise bitera rwaserera muri ako kabari kuko uwo mugore yahise atangira kuvugira hejura ariko uwo mugabo aramuturisha amusaba ko yakwicara bakaganira.
Nyuma y’uko uyu mugabo asubije umuturanyi we telefone akanamuha ayo mafaranga ibihumbi 20, ituze ryongeye kugaruka muri ako kabari ndetse n’uwo mukobwa akomeza akazi ke.
Gusa nyuma yo kumenya ko hari itangazamakuru, yahise we n’umuturanyi we basohoka muri ako kabari buri muntu atega moto baragenda.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO