Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruKigali: Radio y’Umubyeyi Bikira Mariya mu Rwanda yatangije igikorwa ngaruka mwaka kiyifasha...

Kigali: Radio y’Umubyeyi Bikira Mariya mu Rwanda yatangije igikorwa ngaruka mwaka kiyifasha kwegerana n’abakristu nabo bakayishyigikira

Kubera ko Radio Maria aho iri hose ibeshejweho n’Ubuntu bw’Imana, buri mwaka mu mezi ya Gicurasi na Kamena, Radio Maria Rwanda ikora Mariyatoni hagamijwe gusengera hamwe no gukusanya inkunga izafasha iyi Radio mu iyogezabutumwa ikora.

Kuva ku itariki ya mbere Gicurasi 2023, Radio Maria Rwanda ikaba yaratangiye Mariyatoni  ya 13 yo mu mwaka wa 2023. Urwo rugendo nkuko bisanzwe rutangizwa n’iminsi itatu yiswe “Inyabutatu ya Mariyatoni”, yabaye ku wa 4,5 na 6 Gicurasi 2023, aho muri iyo nyabutatu, inshuti za Radio Maria Rwanda zakusanyije amafaranga arenga gato miliyoni umunani (8,000,000frw).

Gutangiza kumugaragaro Mariyatoni ya 13 byabereye muri Paruwasi ya Masaka ku wa 7 Gicurasi 2023, mu gitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi no mu ma Santarali yayo. Muri icyo gikorwa, abakristu ba Paruwasi ya Masaka bakaba baratanze inkunga ikabakaba miliyoni ebyri (2,000,000frw).

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Masaka,NSENGIYUMVA Mathias akaba yarabwiye abakristu ba Paruwasi ayoboye ko gutera inkunga Radio Maria Rwanda ari kimwe no gufasha Imana gukiza Isi, kuko iyi radio ikora iyogezabutumwa rigamije umukiro w’abantu.

Yagize ati “Radio Maria Rwanda tuyitera inkunga tubishaka kandi tubyishimiye kuko tuzi akamaro idufitiye. Abakristu twese dukeneye kumva ijambo ry’Imana no kugeza ku bandi inkuru nziza y’Umukiro. Tuzi neza rero ko uwo ariwo murimo wa mbere wa Radio Maria Rwanda ku buryo kuyitera inkunga ari ugukora umugambi w’Imana mubantu”.

Mu butumwa bwatanzwe mu gufungura ku mugaragaro Mariyatoni ya 13 kuri Radio Maria Rwanda, Madamu Georgette NYIRAREBE, Umuyobozi w’Umuryango Radio Maria Rwanda yavuze ko yashimishijwe nuko bakiriwe i Masaka kandi imbaga y’abakristu n’abakunzi ba Radio Maria Rwanda bafashijwe n’abakorerabushake bayo muri Paruwasi ya Masaka, bifatanyije nabo muri icyo gikorwa.

Ati “ndareba uko muri hano nkabona muri mwe igitangaza cy’Imana. Ubwitabire bwanyu n’inkunga mutanze biragaragaza ikizere ko iyi mariyatoni izagera kuntego zayo, kandi ninako bisanzwe. Mwarakoze kutwakira mukemera ko dutangiriza iki gikorwa hano, iki ni igihango hagati yanyu na Radio Maria Rwanda, by’umwihariko n’Umubyeyi Bikira Mariya”.

Kuri Paruwasi ya Masaka, Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Ephrem SENANI, Umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda afatanyije na Padiri NSENGIYUMVA Mathias, padiri mukuru wa Paruwasi ya Masaka. Cyanitabiriwe n’abakozi hamwe n’abandi bari mu buyobozi bwa Radio Maria Rwanda.

Insanganyamatsiko ya Mariyatoni  ya 13 kuri Radio Maria Rwanda igira iti “Abashakashaka Imana bazagira ibyishimo”. Naho intego yayo ni ugukusanya inkunga ingana na miliyoni 100, zizifashishwa mu kugura imodoka nshya yo kunganira imodoka ishaje Radio Maria Rwanda isanzwe ikoresha, hamwe no kuyifasha mu bikorwa byayo mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2023.

Bamwe mubayobozi n’abakozi ba RMR bari bitabiriye icyo gikorwa.

Inkuru ya Radio Maria/Ernest Kalinganire

 

http://corridorreport.com/urukundo/wamukobwa-wikizungerezi-ateje-akavuyo-kumbugankoranyambaga-bite-byurukundo-rwe/

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights