Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIbyamamareKevin Kade, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yateguje abakunzi be Album...

Kevin Kade, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yateguje abakunzi be Album ye ya mbere

Ngabo Richard umaze kwamamara muri muzika nyarwanda nka Kevin Kade, akaba n’umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yateguje abakunzi Album ye ya mbere yise ‘Baho’ agiye gushyira hanze.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi b’abahanga ndetse akaba amaze kwigarurira igikundiro cya benshi kuva yakwinjira mu ruhando rw’imyidagaduro y’u Rwanda mu myaka ine ishize.

Uyu musore mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yavuze ko iyi album agiye gushyira hanze kugeza ubu ari mu bikorwa bya nyuma byo kuyisoza ndetse ikazaba igizwe n’indirimbo 16 ikazanahuriraho abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze.Yagize ati: “Igihari ni uko album izaba iriho abahanzi batandukanye, yaba abo mu Rwanda no hanze, ikazaba iriho indirimbo 16, inyinshi zikaba ari nshya zitarasohoka.”

Yakomeje avuga ko muri izo ndirimbo 16 zizaba zigize iyo Album ye, izigera kuri 14 zizaba ari nshyashya uretse “Pyramid” aherutse gukorana na Kivumbi King na Drama T ndetse na “Munda” yakoranye na Producer Element Eleéeh, zizayigaragaraho.

Kevin Kade yavuze ko nubwo iyi Album yabaye ayihaye izina “Baho”, nimara kurangira neza ndetse na gahunda zijyanye n’amatariki yo kuyimurikira abakunzi be, aribwo azahitamo n’izina ryayo ntakuka.

Ni Album avuga ko yizeyeho ko igiye kumufasha kumenyekanisha izina Kevin Kade rikagera ku rundi rwego kuko yayishyizemo imbaraga kugira ngo umusaruro uzavamo uzabe mwiza kurushaho.Ati: “Iyi Album igiye kumenyekanisha Kevin Kade mushya benshi batigeze bamenya mu bihe byashize.”

Kevin Kade yavuze ko mu myaka amaze muri uru rugendo, cyane ko yatangiye gukora umuziki mu 2019 akirangiza kwiga mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, yibanze ku kumenyekanisha izina rye, abantu bakamumenya.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko “Umuana”, arateganya kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo, gushyira hanze indirimbo yise “Munda” yakoranye na Element Eleéeh.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights