Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeKera kabaye Ingabo z’u Burundi zigera muri 900 zari muri Kivu y’Amajyaruguru...

Kera kabaye Ingabo z’u Burundi zigera muri 900 zari muri Kivu y’Amajyaruguru zatashye bamwe mu bakuru ba zo basiga ubuzima muri RDC

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 10 Ukuboza 2023, umugaba mukuru w’ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF), Maj Gen Aphaxard Kiugu ari kumwe na ba Brig. Gen. Emmanuel Kaputa, Gregoire Ndorarigonya, Michael Kibuye, Colonel Jok Akech n’abandi basezeye ku Ngabo z’u Burundi (BURCON) zatangiye kuva muri iki gihugu nyuma y’iza Kenya na Sudani y’Epfo, mu gihe iza Uganda na zo zahawe amabwiriza yo gutangira kuhava.

Ingabo za EAC ziri gutaha mu gihe imirwano y’Ingabo za RDC (zifatanyije n’Ihuriro ry’Imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacanshuro) na M23 ikomeje muri Teritwari ya Masisi, ikigamijwe ari ugusubirana ibice uru ruhande rwa Leta rwambuwe.

Ingabo zari zaragiye mu butumwa bwa EAC muri RDC ni iza Kenya, iz’u Burundi, iza Sudani y’Epfo n’iza Uganda. Keretse iza Uganda, iz’ibindi bihugu zose zamaze gutaha kugeza ku wa 10 Ukuboza. Itariki ntarengwa zahawe ni iya 7 Mutarama 2024.

Radio Okapi yatangaje ko ingabo z’ibihugu bya EAC zatangiye kugera muri Kivu y’Amajyaruguru mu Ugushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango bafatiye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, byari bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bunenze kenshi umusaruro izi ngabo zatanze, tariki ya 24 Ugushyingo 2023 i Arusha muri Tanzania hateraniye indi nama y’abakuru b’ibihugu, banzura ko zigomba gutaha.

Kugenda kw’Ingabo z’u Burundi zari muri EACRF bijyanye na gahunda yo gusohoka kwa EACRF yagejejwe ku Bagaba b’Ingabo / Abakozi mu nama idasanzwe yabaye ku itariki ya 6 Ukuboza 2023, i Arusha, yabaye nyuma y’amabwiriza yatanzwe nmu Nama ya 23 isanzwe yo ku itariki ya 24 Ugushyingo 2023.

Mu nama isanzwe ya 23, Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamenyeshejwe icyemezo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo kutongera manda ya EACRF nyuma yo kurangira kwa yo ku itariki ya 8 Ukuboza 2023.

Umugaba mukuru wa EACRF yashimye izi ngabo ku “mikorere myiza no kwiyemeza gushyira ingufu mu gushaka amahoro arambye n’ituze mu burasirazuba bwa DRC igihe zoherezwaga i Kirolirwe, Kitshanga na Mweso muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru”.

Yagize ati: “Koherezwa kwanyu n’izindi ngabo za EAC byatumye Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23 bagirana amasezerano yo guhagarika imirwano mwashoboye kubungabunga kugeza igihe yarengwagaho mu Kwakira. Twari dufite manda yatanzwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC ubu yarangiye.

Isengesho ryacu n’ibyiringiro byacu ni uko abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru bazashobora kugira amahoro n’umutekano mu bihe biri imbere. ”

Ingabo zirenga 900 z’u Burundi zasohotse mu karere zinyuze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu gihe ibikoresho byazo byanyuze ku butaka. Iri ni itsinda rya gatatu ryasohotse nyuma y’ibihugu bya Kenya na Sudani y’Epfo, bimaze gucyura ingabo zirenga 250 na 300.

Tariki ya 3 Ukuboza 2023, Ingabo za Kenya zabimburiye izindi mu kujya muri ubu butumwa, ni na zo zatashye mbere y’izindi, ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za EAC uzwi nka EACRF busobanura ko zose zizasimburwa n’iz’ibihugu by’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Ingabo zisigaye za EACRF, zirimo ingabo za Uganda, zifite kugeza ku itariki ya 7 Mutarama 2024 kugira ngo zizabe zarangije gusubira mu gihugu cyazo.

Ingabo z’u Burundi zatangiye gutaha mu gihe zagiye zivugwaho kenshi gufatanya na FARDC n’izindi nyeshyamba z’abafatanyabikorwa mu kurwanya inyeshyamba za M23 ndetse inyinshi muri izi ngabo zirimo abasirikare bakuru zikaba zarasize ubuzima ku rugamba.

Mu yandi makuru agezweho, Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryasabye igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, kujya mu bice Ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, ziri kuvamo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho waryo, Murhabazi Namegabe, ku wa 10 Ukuboza 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Yagize ati “Kuri twebwe, uko umutekano uhagaze guteye impungenge, bityo turasaba ko ingabo zacu na guverinoma zashyiraho ingamba zose kugira ngo kugenda kw’ingabo za EAC na MONUSCO kutazatuma ahantu hasigara ubusa, ku buryo byatera ihungabana ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mbese, igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano bikwiye kujya kuziba icyo cyuho kizasigara.”

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warahaye ingabo za EAC ibice zagenzuraga, tariki ya 3 Ukuboza watangaje ko uzabisubiramo. Byemejwe n’Umuvugizi wawo ku rwego rwa Gisirikare, Major Willy Ngoma, agira ati “EACRF yatangiye gutaha, M23 igomba gusubira mu bice byose yahozemo.”

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights