Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruKenya: Umugabo yiyemereye ko amaze kwica abagore 42 barimo n'umugore we

Kenya: Umugabo yiyemereye ko amaze kwica abagore 42 barimo n’umugore we

Jomaisi Khalisia yiyemereye ko ari we wishe abagore 42 harimo abasanzwe mu kimoteri cya Kware mu murwa mukuru Nairobi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yavuze ko aba bagore n’abakobwa yagiye abica mu bihe butandukanye, ahereye ku mugore we.

Amin Mohamed uyobora ibiro bya Kenya bishinzwe iperereza yavuze ko uyu mugabo yishe aba bagore kuva mu 2022 kugeza kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ari bwo yatawe muri yombi yihishe ahitwa Kayole hafi n’aho aherutse kwicira abakobwa 10 akabata mu kimoteri.

Jomaisi yiyemerera ko umugore we ari we yahereyeho yica amunize nyuma akamuta mu kimoteri.

Amin yagize ati.” Mu kumubaza yemeye ko yashutse abagore 42 akabica nyuma akabata mu kimoteri, ibyo byose yabiko hagati ya 2022 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2024 ari bwo yishe umuntu wa nyuma.”

Uyu mugabo ngo yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha ari kureba umupira w’amaguru wahuzaga Ubwongereza na Espagne.

Bimwe mu bimenyetso bayafashize inzego z’umutekano kumutahura ni ubutumwa bw’amafaranga yohererejwe kuri telefoni (Mobile Money) n’umwe mu bo yishe.

Ubwo bamusakaga bamusanganye ibikoresho bitandukanye birimo; Telefone, sim Card, mudasobwa, umuhoro yakoreshaga acamo ibice abo yabaga amaze kwica, umufuka, indangamuntu n’ibindi….”

Abantu bamaze igihe yabuze abo miryango yabo bahise bajya aho urwego rw’ubugenzacyaha bukorera hari imibiri y’abishwe ngo barebe ko babonamo abantu babo.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights