Urubyiruko rwo muri Kenya rwiyise Gen-Z ntirworoheye igipolisi n’abayobozi ba Kenya nyuma yuko imirambo 13 y’abakobwa isanzwe mu kimoteri.
Iyo mirambo yari mu isashe yabonetse mu gace Mukuru mu majyepfo ya Nairobi, urubyiruko rwa Kenya rugashinja igipolisi cy’iki gihugu uruhare muri ubu bwicanyi.
Umwe mu bavanye iyo mirambo mu kimoteri avuga ko yakuyemo imibiri 13 mu gihe inzego z’umutekano zemeza ko ari imirambo 8.
Urubyiruko rwa Kenya ruvuga ko Polisi ari yo yishe aba bantu mu rwego rwo kurwihimuraho kuko rumaze iminsi mu myigaragambyo yateje ibibazo muri Kenya.
Douglas Kanja, umuyobozi wa Polisi by’agateganyo yavuze ko Bari gukora iperereza ryimbitse ngo abishe aba bakobwa babihsnirwe by’intangarugero.
Guverineri wa Nairobi Johnson Sakaja yasabye urubyiruko gutuza inzego z’umutekano zigakora iperereza ku cyishe aba bakobwa.
Inzego z’iperereza zatangaje ko zamaze guta muri yombi umwe mu bagize uruhare mu kwica aba bakobwa.
Uyu musore wafatiwe mu gace ka Kayole yiyemerera ko ari mu bishe aba bakobwa ariko icyatumye abica ntikiratangazwa.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO