Perezida wa Kenya William Ruto yasabye abantu inkunga y’amasengesho ngo azabone abayobozi bakwiye azashyira muri Guverinema.
Ruto yasabye iyi nkunga kuri iki cyumweru ari mu rusengero muri County ya Nyandarua,yemeza ko najya gushyiraho abayobozi azareba abafite ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bashe gusohoza ibyo yemereye abanyarwanda.
Yagize Ati.” Munsengere ngo mbone abakozi bazamfasha gushyira mu bikorwa ibyo nabasezeranije, mushaka ko nshyiraho guverinema izahuza abanya-Kenya bose.”?
Yunzemo Ati” Nzabashyiraho nitonze ndeba abazamfasha, ntibyavuzwe ko bamwe baturukaga i Nyeri, Kiambu na Muranga. Bitwaye iki se hagize abaturuka Eldoret.”?
William Ruto aherutse gusesa Guverinema yose asiga Minisitiri w’Intebe na Visi Perezida Gachagua Rigathi.
Yirukanye abo bayobozi nyuma yo kotswa igitutu n’urubyiruko rwigaragambya rubashinja kwgwizaho imitungo no gukorera inyungu zabo aho gukorera abanya-Kenya.
Uru rubyiruko rwuyise urwo mu gisekuru cya (Gen-z) ntirwanyuzwe kuko nubu rukomeje gusaba Ruto n’abayobozi yasigaranye muri Guverinema kwegura bagashyiraho abandi bitoreye.
Bashinja Ruto ko ibyo yabasezeranije yiyamaza nko kugabanya imisoro, gushakira urubyiruko imirimo atigeze abikora, ahubwo yakoze ikinyuranyo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO