Perezida wa Kenya William Ruto yirukanye Abaminisitiri bari bagize Guverinema ya Kenya bose nyuma y’uko mu minsi ishize urubyiruko rwamwokeje igitutu bunenga imiyoborere ye.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa 11 Nyakanga yavuze ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe Musalia Mudavadi n’ibya visi perezida Rigathi Gachaguwa ari byo bitarebwa n’iki cyemezo.
Perezida Ruto yavuze ko yirukanye aba bayobozi nyuma yo gushishoza, gutekereza no kumva ibyifuzo by’Abanyakenya.
Yongeyeho ko aba bayobozi batatanze umusaruro mu kirimo bari bashinzwe.
Hashize iminsi Mike urubyiruko rwo muri Kenya rwiyise (Gen-Z) rukoze imyigaragambyo rwamagana ubuyobozi bwa William Ruto rubushinja ruswa, ibura ry’akazi, kwiyongera kw’ibiciro ndetse n’ubuzima bukomeje guhenda muri iki gihugu.
Iyo myigaragambyo yaguyemo abasaga 40 yangiza ibikorwa bifite agaciro kabarirwa mu ma miliyari.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO