Igipolisi cya Kenya cyatangaje ko cyahagaritse imyigaragambyo rwagati mu murwa mukuru wa Nairobi kugeza igihe hazatangazwa andi mabwiriza nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo leta ivuga ko yacengewemo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Zimwe mu mpirimbanyi zahamagariye abantu guterana kuri uyu wa Kane bafite ibikoresho byo gukambika cyangwa “kwigarurira” Parike ya Uhuru yegeranye n’umujyi rwagati, mu gihe abapolisi benshi buzuye Nairobi.
Nibura abantu 50 baguye mu myigaragambyo iyobowe n’urubyiruko yamagana izamuka ry’imisoro yatangiye muri Kenya mu kwezi gushize kandi irakomeza na nyuma y’uko Perezida William Ruto akuyeho ayo mategeko akirukana n’abaminisitiri hafi ya bose.
Impirimbanyi zivuga ko bifuza ko Ruto yakwegura kandi bagasaba ko habaho amavugurura yo guca ruswa no gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi.
Umuyobozi w’igipolisi, Douglas Kanja Kiricho, mu itangazo rye ryo ku wa Gatatu nk’uko tubikesha Reuters yagize ati: “Dufite amakuru yizewe ko imitwe y’abagizi ba nabi iteganya kwifashisha imyigaragambyo ikomeje kugira ngo bagabe ibitero byabo, birimo no gusahura.”
Yakomeje agira ati “Nta myigaragambyo izemerwa mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi no mu nkengero zaho kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya kubw’umutekano rusange.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO