Nairobi ibintu bikomeje kumera nabi hagati ya Police n’abaturage. Ni nyuma yaho abaturage bari kwigaragambya binubira Leta kuri Politiki yo kuzamura imisoro.
Perezida wa Kenya, William Ruto akimara gutorwa yasezeranyije abakozi ba Leta kubazamurira imishahara, avuga kandi ko kugira ngo igihugu cyikure mu bukene kinagabanye inguzanyo za hato na hato kigomba kuzamura imisoro.
Leta ya Kenya imaze igihe gito ivuze kongera miliyari 2.7 z’amadolari y’Amerika ku misoro bari basanzwe batanga, mu rwego rwo kuzuza amafaranga abura ku ngengo y’imari.
Nyuma yaho abaturage bahise bigabiza imihanda, bigaragambya, basaba Inteko Ishinga Amategeko, kubafasha ntibazatore itegeko ryemerera Leta kuzamura imisoro.
Police ya Kenya ihanganye n’abaturage ibabuza kwigaragambya, gusa bamwe ntibibaza impamvu Police iri gukoresha ingufu z’umurengera, itera abaturage ibyuka biryana mu maso ndetse inabamishaho amazi, kandi abari kwigaragambya bari kubikora mu mutuzo.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO