Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeKanyabayonga mu mujyi rwagati hatewe ibisasu bikomeye - Abaturage barabivugaho iki?

Kanyabayonga mu mujyi rwagati hatewe ibisasu bikomeye – Abaturage barabivugaho iki?

Ibisasu biremereye byakomerekeje abasivile mu mujyi muto wa Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Ni bisasu byatewe ubwo harimo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa iyobowe na perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.

Iyi mirwano yabereye mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga yabaye mu masaaha y’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, iyi mirwano yaje gukomeza igeza isaaha ya sasita za manywa.

Amakuru agera ku munyamakuru wa CorridorReports avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariryo ryarimo rirasa ibisasu biremereye byakomerekeje abarimo abana bato n’abadamu babiri . Ay’amakuru anavuga ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace gaherereye muri Quartier ya Buhundu muri Kanyabayonga.

Abana bakomerekejwe nibyo bisasu nta mubare wabo urabasha ku menyekana. Gusa hagaragajwe ubutumwa bwa mashusho, bw’umwana w’umukobwa wakomeretse ari iruhande rw’umudamu nawe wakozweho nibyo bisasu.

Byanavuzwe kandi ko nyuma y’uko aba bari bamaze gukomeretswa n’ibyo bisasu ko bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Ibi bisasu nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga n’uko byaraswaga n’abasirikare ba FARDC n’abafatanya bikorwa babo barwaniraga mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga bakabitera mu gace ka Buhundu kari hafi naho abarwanyi ba M23 baherereye.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights